Kayonza: Midiho barasaba amakuru ku mibiri y’ababo itaraboneka ngo ishyigurwe mu cyubahiro

  • HITIMANA SERVAND
  • Mata 15, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abarokotse Jenoside mu Karere ka Kayonza barasaba ko bafashwa kubona amakuru ku mibiri y’abiciwe i Midiho na Nyagatovu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyane abo mu Murenge wa Mukarange bavuga ko agace ka Midiho kiciwemo Abatutsi benshi ku buryo iyo bagereranyije imibiri yabonetse bemeza ko hari indi itaraboneka.

Bavuga ko amakuru kuri aba bantu yakomeje kugorana kuboneka ndetse n’abagize uruhare mu bwicanyi bwahakorewe ngo usanga batanga amakuru y’igice.

Usengimana agira ati: “Hano Midiho hari imiryango yacu yari yahahungiye n’abihishaga muri Ibi bice bya Mukarange. Twumvise ko bishwe ariko kugeza ubu hari abo tutarabona.Twinginze abo dukeka ko bazi aho bajugunywe,cyane abagiye bagaragarwaho no kugira uruhare mu kubahiga no kubica ariko ntabwo duhabwa amakuru nyayo.”

Yakomeje agira ati: “Nko ku rusengero rwa EAR Nyagatovu kugeza ubu habonetse abahiciwe 250 gusa mu gihe hari hahungiye abantu benshi ndetse tukaba tutarongeye kubabona, bivuze ko bishwe.Twifuza ko ufite amakuru yadufasha akadutungira urutoki tukabona abantu bacu bagashyingurwa mu cyubahiro.”

Binashimangirwa na Ndindabahizi Didace umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, uvuga ko kuba hari abatarashyingura ababo kandi bakeka ko biciwe muri Ibi bice bibashengura imitima.

Yagize ati: “Twategereje abaduha amakuru ariko bakayatanga atuzuye. Bakatubwira bati ni aha tugasanga si byo.Twazanye imashini ducukura aho twerekwa ariko turababura. Ni mu gihe kandi ayo makuru agaragaza ko bahari bataraboneka ngo bashyingurwe, ikibazo kikaba kutagira uduha amakuru nyayo yaho imibiri yabo iri.

Nk’abarokotse Jenoside, dukomeje gusaba ko rwose ufite aya makuru yayaduha, kuko kuba hari abatarashyingura ababo biturutse ku kubura amakuru muri ubu buryo bikomeza kubashengura imitima.”

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu igaragaza ko i Mukarange hiciwe Abatutsi benshi tariki ya 12 Mata mu 1994, ubwicanyi bwakozwe n’Interahamwe, abajandarume, abasirikare ndetse n’abacuruzi bamwe bari bazwi muri santere ya Kayonza.

Ndindabahizi Didace uhagarariye IBUKA mu Karere ka Kayonza
  • HITIMANA SERVAND
  • Mata 15, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE