Kayonza barirata ko Kagame Paul yabakijije gusuhuka bazamwitura kumutora

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza bavuga ko Paul Kagame yabaruhuye gusuhuka kubera ibikorwa by’iterambere yabakoreye, bakemeza ko itariki itinze kugera ngo nabo bamwiture ineza yabagiriye bamutora 100%.
Ibi babitangaje ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2024 mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida b’Abadepite bazahagararira Umuryango FPR- Inkotanyi ari bo Uwamariya Odette, Basiime Barimba Doreen na James Kanamugire.
Abaturage bavuga ko igice batuyemo cya Mwili hahoze ari mu mashyamba ndetse hahoze ari muri Parike harangwa n’amapfa kubera izuba ryinshi, ariko kuri ubu kubera ibikorwa remezo begerejwe bihaza mu biribwa ndetse bagasagurira n’amasoko.
Ntagakiza Martin utuye muri Mwili kuva mu 1985, yagize ati: “Mwili hahoze hava izuba ryinshi ndetse n’ibishanga bidatunganyije kuko hari parike, ibi byatugiragaho ingaruka kuko izuba ryaravaga tukabura ibyo turya dugasuhuka.”
Yakomeje agira ati: “Umubyeyi wacu Paul Kagame yaradufashije batunganya igishanga ndetse twigishwa no gutera ibiti bivangwa n’imyaka kugira ngo turwanye ubutayu. Ubu duhinga umuceri, inganda zivuye mu Ntara y’Amajyepfo zikaza zikawutwara kandi natwe tukabona ibyo turya nubwo izuba ryacana.”
Nikuze Odette nawe yagize ati: “Aho igishanga gitunganyirijwe tweza umuceri n’ibigori ndetse n’imboga. Mu zuba nabwo turahinga ntiduhagarara kandi byongeye n’imusozi turahinga tukeza kuko dukoresha amafumbire agezweho tukabona ibitunga umuryango n’ibijyanwa ku isoko.

Kimwe n’abandi bakora ubuhinzi bavuga ko inyongeramusaruro zirimo amafumbire n’imbuto zirobanuye nziza zibafasha guhinga no gufumbira imirima imusozi bakabona umusaruro uhagije.
Aborozi na bo barishimira ko begerejwe ibikorwa remezo mu bworozi no mu nzuri ku buryo babona amazi hafi (Valley dams), ubworozi bukaba butanga amata n’ifumbire bikabyara amafaranga abateza imbere.
Mugarura Geoffrey w’umworozi yagize ati: “Twubakiwe imihanda ibasha kugeza umukamo ku makusanyirizo twubakiwe, ingomero z’amazi zo kuhira, amashanyarazi n’amateme n’ibindi, byose bidufasha gukora ubworozi dutekanye.”
Nkusi Abel we yagize ati: “Ibyo turimo ubu ni ukongera umukamo kuko duhinga ubwatsi ndetse tukabona n’amazi yo kuhira inka. Twishimira amakusanyirizo yubatswe tubasha kubona aho umukamo ujya. Turashimira Nyakubahwa Paul Kagame wadukuye mu bwigunge ndetse ubuzima bwacu bukamera neza.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza mu Muryango FPR- Inkotanyi mu Karere ka Kayonza, Gakumba Geoffrey yavuze ko Abanyakayonza bishimira ibyiza byinshi bagejejweho n’Umukandida Paul Kagame birimo ibikorwa byo kwegerezwa imishinga itandukanye ihindura imibereho yabo aho hari ubuhinzi bw’imbuto buteye imbere ku buso bugari kandi bwegeranye kuri hegitari 1 150 muri Murama na Kabarondo bikaba bitanga akazi ku baturage.
Imihanda ya Kaburimbo yakozwe igera kuri kilometero 76.4 harimo umuhanda wa Kabarondo kugera kuri Parike y’Akagera ufite kilometero 26.
Igishanga cya Rwinkwavu cyatunganyijwe ku buso burenga hegitari 1 500 ahakorerwa ubuhinzi bw’umuceri n’ibigori mu nkuka, gufata neza ubutaka no kurengera ibidukikije ahakozwe amaterasi kuri hegitari 1650 hanaterwa ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’amashyamba.
Hubatswe kandi ibyumba by’amashuri bigera ku 1 028 n’abana bakaba barira ku mashuri ndetse no kuvugurura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mukarange.
Gakumba Geoffrey yasabye abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi kwitabira ibikorwa by’amatora bo gutora umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida ndetse n’Abadepite b’Umuryango kuko hari imishinga minini iteganyijwe muri Manifesito y’Umuryango FPR- Inkotanyi mu myaka itanu iri imbere.




