Kayonza: Barifuza ko umuhanda Karambi- Rugarama ukorwa

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 20, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abaturage b’Umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, cyane cyane abatuye i Karambi barasaba ko bakorerwa umuhanda Karambi-Rugarama udindiza imigenderanire.

Abo baturage bavuga ko uyu muhanda ukozwe byakoroshya ingendo ndetse n’ubucuruzi bukiyongera.

Bavuga ko uyu muhanda umeze nabi nyamara ari nyabagerwa kuko ari wo wifashishwa n’abarema isoko rya Karambi ndetse n’abakeneye kugera ku muhanda munini wa kaburimbo berekeza mu bice bitandukanye.

Muhumuza Gllican agira ati: “Uyu muhanda wifashishwa b’abantu benshi barema isoko rinini dufite hano, abajya mu bikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubworozi hakurya aha ku ishyamba n’abasura imiryango yabo muri rusange.

Akomeza agira ati: “Kuba rero udakoze biratubangamira ndetse bikadindiza ibikorwa byacu.Turifuza ko Leta yadutekereza nkuko yatugejejeho n’ibindi birimo amashanyarazi, bakadukorera n’uyu muhanda ku buryo n’ufite ikinyabiziga cye atiganyira kukizana inaha.”

Mu bikorwa bigaragara muri aka gace kandi bituma abo baturage bifuza ko uyu muhanda ukorwa, harimo ubuhinzi bw’umuceri bukorerwa mu gishanga cya Ryamanyoni ndetse na Ngumeri.

Nsabimana Jovan agira ati: “Uyu muhanda ukozwe byakoroshya gutwara umusaruro wacu ukaba watwarwa n’abaguzi yaba mu zuba cyangwa mu gihe cy’imvura. Uretse igihingwa cy’umuceri, tweza indi myaka nk’ibishyimbo n’ibigori, iyo imodoka zitagera hafi y’abahinzi rero bituma bavunika babitwara kure na moto, cyangwa n’imodoka yiyemeje kuhaza ikaba yabahenda kubera za mbogamizi z’amayira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko uwo muhanda uri mu mishinga akarere gateganya gukora.

Ati: “Umuhanda Karambi- Rugarama uri mu bigiye kwibandwaho mu gihe cya vuba. Ni umuhanda twavuganyeho n’Akarere ka Gatsibo kuko tuwusangiye, aho twebwe ubu twiteguye gutangira gukora biriya bice bya Karambi. Uyu muhanda n’ubundi twawuganiriyeho mu mwiherero duherukamo mu Karere ka Ngoma wahuzaga abayobozi batandukanye mu karere ka kacu. Abaturage navuga ko bashonje bahishiwe.”

Ni umuhanda ufite uburebure bw’ibilometero bisaga 12 uzakorwa mu bice bibiri aho hari ahazakorwa n’Akarere ka Kayonza, igice gisigaye kikaba kibarizwa mu Karere ka Gatsibo nako kazacumbukura kakawugeza i Rugarama ku muhanda munini Kayonza- Kagitumba.

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 20, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Nzabandora didace says:
Ugushyingo 13, 2024 at 6:39 pm

Murakoze kutugezaho iterambere arko haragace kamwe katagira umuriro wa mashanyarazi muzaba mukoze ndabashimiye

Hafashimanadavid says:
Kamena 25, 2025 at 1:52 pm

Ntukuri turifuzako uyumuhanda wakorwa vuba murakoze

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE