Kayonza: Abifuzaga igiti cy’imbuto kimwe mu rugo bahawe ibiti 440,000

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza barashimira Guverinoma y’u Rwanda yasubije ibyifuzo byabo mu buryo burambye bwo guhangana n’amapfa ari na ko bakirigita ifaranga. Mu gihe bifuzaga ibiti mu ngo zabo byo kubakururira imvura, Leta y’u Rwanda yabegereje iby’imbuto bisaga 440,000 bihinzwe kuri hegitari 1,337.
Ibyo biti byatewe mu cyiciro cya kabiri cy’Umushinga wo guteza imbere ubuhinzi no kubungabunga ibidukikije muri Kayonza (KIIWP) watangijwe mu kwezi kwa Kamena 2022 mu rwego rwo gutabara abaturage bari bugarijwe n’amapfa mu Murenge wa Ndego, Akarere ka Kayonza.
Ni icyiciro cyatewe inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD) cyashoyemo miliyoni 59 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 63. Kuri ubu ibiti by’imbuto byahinzwe kuri ubwo butaka birimo imyembe, avoka, ibifenesi, ibinyomoro n’ibindi, ariko ibinyomoro ni byo batangiye gusarura kuko bitangira gusarurwa nyuma y’amezi icyenda mu gihe ibindi biti byerera imyaka iri hejuru y’itatu.
Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga ugamije kugabanya ubukene mu gice cyugarijwe n’amappfa mu Ntara y’Iburasirazuba cyatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2019, kikaba cyarashowemo amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 19.
Intego nyamukuru y’umushinga wose ni ugukura mu bukene imiryango 50,000 ku buryo buramba, kandi hakiyongera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Abaturage bavuga ko uwo mushinga waziye igihe kubera ko bari bamaze igihe kinini bifuza nibura kuba batunga ibiti, n’iyo byaba bidatanga imbuto, kugira ngo bahangane n’amapfa kuko bumvaga ko byabakururira imvura bagahinga bakeza.
Mu gihe basabaga ibiti by’amashyamba, Leta y’u Rwanda yabatekerereje ibiti bishobora kubungabunga ibidukikije ariko binatanga umusaruro maze abaturage bakikura mu bukene kandi bakarwanya imirire mibi.
Umwe mu baturage baterewe ibiti by’imbuto akorera, yagize ati: “Baduterera imbuto, badufasha muri byinshi ubwo natwe tukazihingira no kuzikorera. Turazikorera, tuzitaho, kugeza na n’ubu tukibikunze kugira ngo dukorere ibiti byacu bizatugeze ku mibereho myiza.”
Mugenzi we na we ati: “Twahoraga dusaba igiti cy’imbuto wenda kibe kimwe ku muryango, ariko ni ukuri Leta yatwumvise cyane iduha byinshi. Impamvu yatumaga dusaba ibyo biti twari dufite ikibazo cy’ikirere cya hano dutuye, hakundaga kuboneka izuba ryinshi, tugahinga ntitweze dukeneye amashyamba kugira ngo adukururire imvura. Mu gihe twasabaga ibiti by’amashyamba, Leta y’Ubumwe yo kabyara idutekerereza ibi kugira ngo tujye dusarura tubone ku mafaranga kandi tuve no mu mirire mibi.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) Dr Musafiri Ildephonse, yavuze ko uyu mushinga w’ubuhinzi bw’imbuto ujyanye n’imiterere y’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba.
Yavuze ko aho uyu mushinga urimo gukorera hafite amateka maremare kuko habanje gukorwa amaterasi ariko kubera ikirere kibi abaturage bakayata kuko batashoboraga kuyakorera ngo atange umusaruro mu gihe cy’izuba ryinshi hari n’ubutaka busharira.

Ati: “Abaturage basa nk’abayataye. Twatekereje uko iryo shoramari ritapfa ubusa, tubona undi mushinga uterwa inkunga na IFAD, umushinga wo guteza imbere ubuhinzi muri Kayonza no kubungabunga ibidukikije witwa KWIIP, dutekereza ukuntu twafasha abaturage gukoresha hano hantu hakabyara umusaruro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, yavuze ko uyu mushinga w’ubuhinzi bw’imbuto ukomeje kuzamura imibereho y’abaturage.
Ati: “Nkubu twavuga yuko ibinyomoro batangiye kubisarura ariko muzi yuko hari ibiti bifata igihe kuko nk’ibifenesi byera mu myaka irindwi, muraza kubona za avoka aho ziri, uyu munsi iyo urebye za avoka uburyo ziri kugenda zizamura agaciro no ku isoko mpuzamahanga, ni ukuvuga ko abaturage bacu bazaba babasha kubona ubukungu bunabafasha no kwiteza imbere mu bundi buryo.”
Guverinoma y’u Rwanda irashimira abaturage bo mu Karere ka Kayonza n’aka Ngoma bitabiriye guhinga kinyamwuga ibiti byeraho imbuto mu Mirenge binyuze mu mushinga KWIIP.
Minisitiri w’Intebe yabashimiye ubwo yasuraga ahari icyanya gihinzweho imbuto kuri hegitari zisaga 400,000 mu Mirenge Kabarondo, Murama na Remera ikoreramo uwo mushinga, ku Cyumweru taliki ya 19 Gashyantare 2023.
Yabashimiye kuba baritabiriye uyu mushinga bagahinga ibiti by’imbuto bizabafasha kuzamura ubukungu bwabo n’imibereho myiza, maze aboneraho kubizeza ubufasha mu kubabonera amasoko y’umusaruro wabo kugira ngo batangire gukirigita ifaranga.
Yabibukije guharanira imibereho myiza bagira isuku ku mibiri ndetse no mu ngo zabo, kugaburira abana indyo yuzuye babarinda kugwingira, ndetse bakagendera kure gukura abana mu ishuri, urubyiruko rukarindwa ibiyobyabwenge kugira ngo ahazaza h’Igihugu hazabe hafite abakozi n’ababyeyi b’ingirakamaro.
Yabijeje ko azagaruka kubasura bejeje kugira ngo arebe ko biteje imbere nk’uko bikwiye, akomeza agira ati: “Ikindi tuzakora ni ukubashakira amasoko, imbuto ntizizere ngo mubure ubagurira. Amafaranga muyizere isoko tuzaribashakira.”

