Kayonza: Abahinga imbuto bifuza gukorerwa umuhanda ubafasha gutwara umusaruro

Abahinzi b’imbuto bakorera mu Mirenge ya Kabarondo na Murama mu Karere ka Kayonza na Remera yo muri Ngoma bifuza ko umuhanda uca muri iki cyanya cya hegitari zisaga 1300,watunganywa bikorohereza abaza kubagurira umusaruro.
Aba bahinzi bavuga ko nyuma yo gutunganyirizwa ubutaka bahingaho imbuto ndetse ubu zikaba zaratangiye kwera, bifuza ko bakorerwa umuhanda kugera Aho bakorera ubuhinzi bwabo bityo bakoroherwa no kugerwaho n’abaguzi.
Ibi ngo babishingira ku kuba nta muhanda ukoze bafite, kugeza umusaruro wabo ku modoka iwutwara bibasaba kwikorera ku mutwe bikabavuna.
Nduwayezu Faustin agira ati: “Nta muhanda dufite wacamo imodoka iza kudutwarira umusaruro. Ubu twatangiye gusarura ariko kugira ngo tugeze imbuto zacu aho zipakirirwa biratuvuna bikanaduhombya. Reba nawe gutunda avoka ku mutwe ukazamuka uyu musozi ukagera aho imodoka ibasha kugera.Turavunika kandi tugatakaza umwanya twagombye gukoresha ibindi.”
Akomeza agira ati: “Turasaba ubuyobozi kudutunganyiriza umuhanda imodoka z’abaguzi zikajya zidusanga ku mirima yacu. Ibyakozwe tugatunganyirizwa ubutaka ni byiza turabishima ariko n’izo mbogamizi dufashijwe zikavaho byadufasha kubyaza umusaruro ayo mahirwe twahawe.”
Umurisa Claudette na we agira ati: “Igihe tutarabona umuhanda ni ikibazo, ubu twasaruye avoka mu gihe n’izindi mbuto ziri hafi kwera. Bivuze ko byazatuma umusaruro uturusha imbaraga mu kuwutunda tuwugeza ku modoka bityo zimwe zikaba zajya zipfa ubusa zikatuborana. Leta irebe uko yadukorera umuhanda kugira ngo ubuhinzi bwacu budakomwa mu nkokora.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko hari gushakwa ibisubizo kuri iki kibazo kuko iki cyanya cyatunganyirijwe ubuhinzi bw’imbuto cyakongerwamo ibikorwa remezo birimo n’imihanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yagize ati: “Ni byo turabizi ko kiriya cyanya gikenewemo imihanda.Turi gukorana n’abafatanyabikorwa n’zindi inzego kugira ngo dukomeze kuhongera ibikorwa remezo birimo n’imihanda. Mu gihe cya vuba tugiye gukora umuhanda ugera mu cyanya ku buryo abahinzi bazajya basarura bakagurirwa umusaruro basanzwe hafi y’amasambu yabo.”
Icyanya gihingwamo imbuto gihuruweho n’Akarere ka Kayonza na Ngoma biteganyijwe ko kizakorwamo imihanda ireshya n’ibilometero 63. Ni imihanda izafasha kugera ku mirima y’abahinzi bagikoreramo bagera ku 4 047.