Kayonza: Abagore bahawe telefoni zigezweho barabyinira ku rukoma

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka kayonza baravuga ko nyuma y’igihe barasigaye inyuma mu ikoranabuhanga kubera kutagira telefone zigezweho, ubu baruhutse ingendo bakoraga bajya gushaka serivisi kuko bagiye kujya babyikorera binyuze ku zo batangiye guhabwa.
Mukamana Theodosia ni umuturage utuye mu Kagari ka Musumba mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza, yavuze ko mu myaka yose abayeho ari bwo bwa mbere akoresheje telefone bitewe no kutamenya umumaro w’ikoranabuhanga kugera ubwo bagenzi be babana mu matsinda babimushishikarije.
Yavuze ko ikibazo kitari amikoro make ahubwo byaterwaga n’imyumvire yo kutajyana n’ibigezweho. Mukamana yavuze ko kudatunga telefoni byamugiragaho ingaruko zo gutira icyo yifuza ntakibonere igihe ashakiye.
Yagize ati: “Ni ubwa mbere ngiye gutunga telefoni kuko ubusanzwe numvaga iy’umugabo wange ihagije. Iyo yagiraga urugendo rumara iminsi najyaga mu baturanyi gutira telefoni yo kumuhamagara ngo menye niba yagezeyo cyangwa we agahamagara abaturanyi nkajya kumwitaba”.
Uko gusiragira mu baturanyi ajya gutira telefoni yo guhamagara ngo ni byo byatumye afata umwanzuro wo kugura iye.
Yagize ati: “Urumva baransuzuguraga cyangwa bakayinyima bambwira ngo nta muriro ifite, ubundi ngo amayinite yashize ndetse nabasaba kuyaguriraho rimwe na rimwe bakabyanga. Byarambabaje mbiganiriza umutware wanjye ko nifuza gutunga telefoni yanjye ariko ambera imfura arabyemera. Ubu uyu munsi rero telefoni ifite ikoranabuhanga nanjye ndayitahanye.”
Nyuma yo guhabwa telefone zigezweho mu cyiciro cya kabiri cya gahunda ya Connect Rwanda; kuri ubu, bamwe mu bagore bo mu Karere ka Kayonza bavuga ko bigiye kubafasha kwikemurira serivisi bakeneraga ziri mu ikoranabuhanga no kugabanya amatike batakazaga bajya kuzishaka bakayakoresha ibindi bibateza imbere.
Ishimwe Marie Aime yaturutse i Rwinkavu muri Kayonza yavuze ko agiye kujya akoresha murandasi ari we ndetse akamenya amakuru agezweho n’iterambere aho rigeze.

Yagize ati: “Kuba ntari mfite telefoni ikoresha ikoranabuhanga byantwaraga amafaranga menshi y’urugendo njya gushaka serivisi ahari Irembo, imvura yaba yaguye izo gahunda nkazihagarika ariko ubu nanjye nzajya mbyikorera ntavuye mu rugo. Ubu amakuru numva nzajya nyabona kuri YouTube ndetse n’inkuru ntumvise nzishake mu binyamakuru byandika.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG (Rtd) Gasana K.Emmanuel, yavuze ko kuba abaturage bahawe telefoni ari amahirwe igihugu kiba cyahaye abaturage kandi ari igikorwa cyo kwishimira.
Yagize ati: “Ni amahirwe ataboneka kenshi ariko by’umwihariko nk’iguhugu cyacu n’Umukuru w’Igihugu aba yatugeneye akatwoherereza intumwa kugira ngo duhure dukoresha ikoranabuhanga. Nk’Intara ifite abaturage barenga miliyoni 3.5 ariko bakaba batekereje guhera ino ni amahirwe adasanzwe n’inyunganizi ikomeye.”
Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga Ibishya Ingabire Musoni Paula, yavuze ko kuva ubukangurambaga bwa #ConnectRwanda bwatangira abaturage bagiye bagaragaza ko ibiciro by’amatelefoni akoresheje ikoranabuhanga biri hejuru ariko izi mbogamizi zikaba ziri gushakirwa igisubizo binyuze mu bafatanyabikorwa mu bigo by’itumanaho.
Yagize ati: “Twatangije igikorwa cya Connect Rwanda kigamije ubukangurambaga ku gutunga telefoni zigezweho no gukoresha amahirwe yabo no kurebera hamwe imbogamizi zituma Abanyarwanda babayeho badafite telefoni zigezweho. Mwabonye ko mu mibare y’abaturarwanda batunze telefoni zigezweho batarenga 23%.
Bivuze ko kubona amakuru kuri serivisi z’ikoranabuhanga batayabona mu buryo buboroheye ari yo mpamvu usanga Ingo nyinshi zifashisha aba agents. Ubu bukangurambaga bwatumye dushaka abafatanyabikorwa mu bigo by’itumanaho kugira ngo tubone uko twakemura ikibazo kijyanye n’ibiciro byo kugura ‘Smart Phone’ na serivisi z’ikoranabuhanga muri rusange.”
Minisitiri Ingabire yasabye abaturage bari gufashwa kubona telefoni mu buryo buhendutse kubyaza umusaruro serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga na murandasi.
Ibarura rusange ryo mu 2022, ryagaragaje ko abagore bakoresha ikoranabuhanga bangana na 48% naho abagabo bakaba ari 52%. Intego ni uko abaturage bakoresha ikoranabuhanga bakikemurira serivisi ziri ku rubuga rw’Irembo n’izindi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Mu rwego rwo kugera kuri iyi ntego hakomeje gutangwa telefone zigezweho ku batabasha kuzigurira, mu Karere ka Kayonza hatanzwe telefoni za Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel yatanze telefoni zigezweho 1,573 zifata umuyoboro wa internet inyaruka 4G, muri gahunda ya #ConnectRwanda2.0. Bikaba biteganyijwe ko hazatangwa izigera kuri Miliyoni imwe mu gihugu hose.









NSHIMIYIMANA FAUSTIN