Kayonza: Abagicana udutadowa n’abamurikisha ibishirira barasaba kugezwaho amashanyarazi

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nzeri 26, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza bahangayikishijwe no kuba bacana udutadowa, ibishirira n’amatoroshi akoresha amabuye bitewe no kuba nta muriro w’amashanyarazi bafite, bagasaba ko bawuhabwa kuko basigaye inyuma mu iterambere.

Nyiramana Renata atuye Gitara yagize ati: “Birababaje kuba tugikoresha itara na peteroli kandi abandi bari mu munyenga wo gukanda ku nkuta; ubundi amatara akaka. Muri iki gihe peteroli yarahenze kuko kubona abacuruzi nabwo ni tombora. Twifuza ko natwe badufasha bakaduha umuriro w’amashanyarazi, abana bakajya babona uko basubiramo amasomo kuko kwigira ku gatadowa biragorana.”

Mbonyumwami Sam na we ati: “Twe mu rugo iwanjye hari igihe peteroli ishira ubundi tugakoresha ibishirira kugira ngo tubone. Biratugora kuko na peteroli ubwayo yarahenze, byongeye kandi nta mwana wakwiga neza.”

Abaturage kandi bavuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi bibasigaza inyuma mu iterambere.

Mutarambirwa atuye ku Mubuga yagize ati: “Aho dutuye nta muriro na muke twigeze tubona ku buryo ibikorwa byose bisaba umuriro tujya kubishakira i Kibungo. Biratubabaza kuba duhora twizezwa guhabwa umuriro ariko ntibishyirwe mu bikorwa.”

Musanabera Sylvie ati: “Kubona aho dusheshereza ni ikibazo gikomeye kuko inaha haba icyuma kimwe gisya gikoresha mazutu kandi nacyo ntigikora buri gihe, bidusaba ko kogoshesha abana no gushesha imyaka tujya mu kandi karere. Twifuza ko badufasha bakatugezaho umuriro kuko twasigaye inyuma mu iterambere.”

Habimana Jean Pierre na we ati: “Iki kibazo kirakomeye cyane kuko iyo abana bavuye ku ishuri babura uko basubiramo amasomo kandi kugira ngo ducaginge amatelefoni bisaba kwishyura 100Frw ku murasire. Nta bikorwa bishingiye ku muriro w’amashanyarazi twakora nko gusudira, gukonjesha ibyo kunywa n’ibindi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko kimwe n’abandi baturage batuye mu bice bitandukanye by’Akarere badafite umuriro w’amashanyarazi by’umwihariko abatuye mu Murenge wa Ndego bari inyuma mu bipimo, hari gahunda yo guha ingo zirenga ibihumbi 25 umuriro mu mwaka w’ingengo y’umwaka 2024/2025.

Yagize ati: “Amashanyarazi azatangwa ku ngo 25 000 hari umwihariko muri Ndego kuko ni bo basigaye inyuma cyane kandi hari imishinga y’ubuhinzi n’indi ikomeye iriyo, amashuri, ibigo by’ubuvuzi n’abaturage. Kimwe n’abandi rero bo mu bindi bice na bo bazagerwaho n’iyi gahunda kuko tuzaha umubare munini.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza butangaza ko kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage ari kimwe mu bikorwa bizashyirwamo imbaraga mu biteganyije muri gahunda y’imyaka itanu (NST2) itangiye mu 2024-2029 ndetse biri no mu igenamigambi n’iterambere ry’akarere mu kwihutisha imihigo ya 2024/2025.

Kuri ubu Akarere ka Kayonza, kugeza umuriro ku baturage kageze kuri 75.8% ndetse mu rwego rwo kongera ingo zicanirwa, abagera kuri 25 000 bazacanirwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nzeri 26, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Valerie says:
Nzeri 29, 2024 at 4:55 am

Ndabakunda

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE