Kate Bashabe yikomye abamwibasira ‘bamutongera amadayimoni’

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 31, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umunyamideli akaba na rwiyemezamirimo, Kate Bashabe, yongeye kwikoma abamwibasira n’abamwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga, akaba avuga ko abamutwerera amadayimoni bayagumana ubwabo, asaba Imana kuyamurinda akamuba kure. 

Uyu mukobwa uri mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga, yabigarutseho mu mashusho yasangije abamukurikira kuri Instagram, avuga ko abantu bakwiye kwitondera ibyo bandika.

Ni nyuma y’uko hari uwanditse igitekerezo ku mashusho yabasangije ahobera imbwa ye, amubwira ko nta mugabo azabona cyeretse ashyingiranwe n’iyo mbwa.

Abivugaho yagize ati: ”Ariko reka mbabaze, namwe mumbwire nk’iyo umuntu avuze ngo njyewe ngiye kwambika imbwa impeta nshyingiranwe na yo, uwo muntu aba ari muzima?

Ese mujya mutekereza ukuntu abantu babizereramo, ariko wowe ukabyuka kubera ko ushaka (Views) ukandika amafuti gusa?”

Akomeza yikoma abamwibasira n’abamwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga, ababwira ko amashitani bavuga ko afite Imana izayamurinda.

Ati ”Niba mudakunda imbwa nkaba nzikunda, ibidayimoni n’ibishitani muba mutekereza ko biri ku muntu, mu izina rya Yesu bigume kure yanjye. Nkunda imbwa kandi nzahora nzikunda, ibyo muvuga sinshaka no kubimenya mureke ibintu bibi.”

Yibukije abantu ko hari umuntu umwiyitirira kuri X wiyise katebashabe1.

Ati:“Ikindi kintu, umuntu uri kuri X wirirwa anyiyitirira katebashabe1, nongeye kubisubiramo sinkoresha X. Njye ndi umuntu mwiza simba nshaka kugirana ibibazo n’abantu, hanyuma ugasanga umuntu yanditse ibyo abonye izina ry’umuntu rigapfa gutyo.”

Kate Bashabe yikomye abamwiyitirira n’abamuvuga uko bishakiye, nyuma y’uko yari aherutse gukebura urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rutukana ku babyeyi, ko bakwiye kugira ibindi bitutsi kuko ibyo bikorwa bidakwiriye by’umwihariko ku mubyeyi w’umugore, kubera ko atari uwo kwifashishwa mu bitutsi.

Kate Bashabe amaze kumenyerwa mu bikorwa bitandukanye birimo ibyo gufasha abana, ibiheruka, ni ibyo mu mpera za 2024, ubwo yasangiraga iminsi mikuru n’abana 1000 bo mu Karere ka Kicukiro, anabagenera ubufasha bwiganjemo ibikoresho by’ishuri, akabizeza kubaba hafi mu rugendo rw’amasomo yabo.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 31, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE