Katabagemu babangamiwe n’urusaku rw’icyuma gisya kiri rwagati mu baturage

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gikandura mu Kagari ka Bayigaburire, Umurenge wa Katabagemu mu karere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe cyane n’urusaku rw’icyuma cy’umuturanyi cyashyizwe rwagati mu baturage.
Abo baturage bavuga ko hari igihe imirimo yo gusya ikorwa mu nijoro bityo bikabangamira abakeneye kuruhuka, kikanahungabanya abana bato.
Rukundo Adoniya agira ati: “Iki cyuma kitubuza amahwemo. Iyo wavuye mu kazi urushye ushaka kuruhuka kugirango ejo ubyukane amafu, wumva bacyakije kigasakuza ubwo gusinzira bigahagarara.”
Akomeza agira ati: “Mu by’ukuri ntitwanze icyuma kuko kiduha serivisi, ariko bakwiye kugikura mu rusisiro dutuyemo bakakigiza hirya.”
Mutoni Maria na we agira ati: “Ku bafite abana, urugero umubyeyi ukibyara, bibangamira uruhinja. Baracyatsa akikanga ndetse bigatuma ijoro ryose arara ashikagurika n’abandi bana bato ubona iyo bacyakije babura umutuzo. Byaba byiza kimuwe.”
Umusaza witwa Jean Marie Vianney Ntamuturanyi (Gakwanzi) avuga ko afite ikibazo cy’uburwayi bw’umutima, yemeza ko abangamiwe n’icyuma gisya cyashyizwe iruhande rw’inzu ye, ngo kuko iyo banzitse ataguma iwe bimusaba guhita agenda.
Ati: “Iyo Bakije iki cyuma gisya ndahunga kuko bingiraho ingaruka. Binyongerera ikibazo cy’uburwayi mfite. Iyo ari nijoro bwo singoheka kuko binzamurira ikibazo cy’uburwayi. Twabimenyesheje ubuyobozi yaba ubw’Umudugudu, Akagari n’Umurenge twarabibabwiye ariko ntacyo dufashwa.”
Nyiri iki cyuma, Nsanzamahoro ushyirwa mu yabwiye Imvaho Nshya ko we nta kibazo, igihe yakodesheje ubwo butaka nikigera azavamo akajya gushaka ahandi akorera mu rwego rwo gutanga umutekano ariko ngo ntiyavamo igihe cye kitaragera.
Ati: “Aha icyuma nagishyize ndahakodesha. Kubera ko ubona hari abavuga ko kibabangamiye (niba atari ugukabya) ubwishyu bwanjye nibushiramo nzagitwara. Gusa mu gihe ubuyobozi bwasesengura bugasanga Koko giteje umutekano muke ubwo nakubahiriza ibyo bansaba nkakihakura.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Katabagemu, Katabogama Alex Karengera avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ko hari n’itsinda ribishinzwe ryashyizweho kugira ngo ribikurikirane.
Yagize ati: “Hari itsinda rihuriweho rigomba kuhajya mu masaha barimo gukora hakarebwa imbogamizi nyuma hagafatwa umwanzuro. Ibi birakorwa vuba.”
Icyo cyuma gisya abaturage bijujutira kihamaze imyaka igera muri ibiri.

lg says:
Nyakanga 1, 2025 at 9:00 amAbaturage batuye ibyaro hamwe na hamwe baragowe pe tekereza Abaturage bamaze imyaka 2 muli ubwo buzima. ntawe ukemura ikibazo niba umuyobozi wumurenge waho atinyuka kuvuga ko icyo kibazo bakizi agatuza akajya iwe agasinzira abandi bakamara imyaka badasinzira yabazwa nitangazamakuru ngo tuzihereza itsinda rijya kureba ubundi umuntu nkuyu ntiyagombye no nurara kubuyobozi yiyemerera ko abizi we ubwe uwa Kagali iyo mashini ilimo bagombye kwirukanwa mubakozi ba Leta ahandi ubuyobozi bukora neza ibyo ntibyagombye bikabije kurenza amasaha 24 iyo mashini igikorera aho uretse nijoro no kumanywa bibangamiye umutuzo wabaturage bikurwaho niyompamvu ninsengero zibuzwano amajwi asohoka hanze impamvu yindi nuko Abaturage bamwe bo mubyaro batinya ubuyobozi ntibishyire hamwe iyo AKAGALI katakumva ujya ku MURENGE utakumva ukajya kuli RIB POLISI ntibirinda bigera ku KARERE bidakemutse nuburenganzira bwanyu bwo kuba mumudendezo