Karongi: Yafatanywe amakarito 11 y’inzoga n’amashashi yakuye i Rubavu

Nikuze Anita w’imyaka 24 yatawe muri yombi akurikiranyweho ubucuruzi bwa magendu nyuma yo gufatirwa mu cyuho afite amakarito 11 y’inzoga zo mu bwoko bwa Simba n’ikizingo cy’amashashi bafungamo isukari n’umunyu, yari akuye mu Karere ka Rubavu.
Yafatiwe mu Mudugudu wa Kabwenge, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gishyita mu gihe iperereza rikomeje.
Umwe mu baturage bo muri uwo Mudugudu yafatiwemo, yavuze ko Nikuze yabanje kuvuga ko ibyo bicuruzwa bya magendu yari abizaniye banyirabyo bakorera ku Gishyita, yajya kubibagezaho agafatwa bo bagacika.
Byabereye mu nk’uko umuturage waho yabitangarije Imvaho Nshya, uwafashwe akavuga ko yari abikuye mu Karere ka Rubavu, abanza kuvuga ko yari abizaniye ba nyira byo bakorera muri uyu Murenge wa Gishyita, yajya kubibagezaho agafatwa bo bagacika.
Uko akomeza kubazwa yakomeje guhindura imvugo avuga ko abo yari abishyiriye bari mu Murenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke.
Ati: “Yavuze ko ari umukozi w’abo yari abizaniye ntabavuge, akanajijisha rimwe avuga ngo abo yari abizaniye bari hano muri Gishyita, ubundi ngo bari mu Murenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke, ukabona ko afite amacabiranya mu byo avuga.”
Undi muturage ati: “Agifatwa yavuze ko yari abizaniye uwitwa Niyomugabo n’umugore we atamenye imyirondoro yabo, batuye muri santere y’ubucuruzi ya Ngoma, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Gishyita, akagenda ahindura imvugo uko bakomezaga kumubaza, ashyira abantu mu rujijo, ari nko kubajijisha ngo adakomeza kubazwa akagira andi makuru atanga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita Nsengiyumva Rwandekwe Songa, avuga ko amakuru y’uyu mukobwa akimenyekana yafashwe agashyikirizwa inzego z’umutekano, hanamenyekana abo akorera n’abo bakorana.
Ati: “Aracyashakishwaho amakuru ngo hamenyekane ibye neza, niba hari abo yakoreraga bashakishwe, cyangwa niba ari we wikoreraga bimenyekane. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gishyita.”
Yavuze ko nubwo muri iyi minsi ishize muri uyu Murenge hatafatwaga magendu nyinshi, nk’abaturiye umupaka batirara, banagenzura cyane abakekwa n’aho bayikura kuko abafashwe benshi bavuga ko bayikura mu Karere ka Rubavu.
Yasabye abaturage kudatekereza gushakira amaramuko ahabujijwe, bagakora ibyemewe kuko Bihari ko icyo umuntu yakenera ku buyobozi cyose akora ibyemewe, cyanyuze mu nzego z’ubuyobozi yafashwa kukibona.
Yaboneyeho gushimira abaturage batanga amakuru ku bikorwa bibi nk’ibi kuko uyu yafashwe ku makuru batanze nk’uko bahora babikangurirwa mu nama zose bagirana n’ubuyobozi.