Karongi: Uwavunitse muri COVID-19 agasigarana ubumuga aratabaza

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 19, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ruzibiza Furaha utuye mu Mudugudu wa Ndengwa, Aagari ka Kibirizi Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi  aho aba wenyine mu nzu kandi yaravunitse imvune yamubereye nk’ubumuga, aratabariza ubuzima bwe kuko bumugoye cyane mu gihe adashobora kwiyitaho.

Avuga ko yavunitse muri COVID-19 mu masaha y’umugoroba ubwo yari amaze gufatwa mu mukwabo yarenze ku mabwiriza yo kwirinda yarekurwa akagwa mu mwobo, igufwa rikavunika.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Ruzibiza w’imyaka 67 y’amavuko avuga ko yavutse ari muzima nyuma akaza kuvunika bikarangira kwa muganga bamusabye gutaha, bityo akaba yirirwa mu mbago iwe mu rugo adafite umufasha.

Yagize ati: “Uyu mwaka ni uwa gatanu mfite ubumuga ntewe n’impanuka kuko navutse ndi muzima. Namaze igihe nivuza ariko biranga kwa muganga mazemo amezi nk’atanu, barambwira ngo ntahe kuko babonaga ntashobora gukirirayo ni ko nagarutse hano mu rugo mba. Ubwo mbayeho ku bw’abagiraneza gusa.”

Ruzibiza yakomeje agira ati: “Ndasaba ko najya mbona ku bufasha buhabwa abandi bafite ubumuga, simbasha kuva hano ubanza ari yo mpamvu nanjye ntajya mfashwa ariko ubuyobozi buranzi mu nkorere ubuvugizi.”

Kuri we, yumva aramutse afashijwe kugura itungo ryazajya rimuha amafaranga n’ibindi akenera. Ati: “Bampaye amafaranga nshobora nko kugura agahene nkakoroza abaturanyi kabyara nkaguramo umurima, ibyo kurya n’ibindi. Bashobora no kumpa utwambaro nkamera nk’abandi aho kwambara ubusa gutya umbona nta kintu mfite pe.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera buvuga ko mu gihe cya vuba bazamusura bakareba ubufasha akeneye cyane akaba yafashwa.

Nshimiyimana Jean Bernard Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Rubengera, yagize ati: “Ikibazo cy’uwo musaza turakimenye, tuzamusura turebe aho ubufasha afite bwari bugereye kuko muri iki gihe nta muturage urembera iwabo abafite ibitabo bitandukanye tugenda tubegera ubushobozi bw’Umurenge bwaba buke tukifasha abafatanyabikorwa n’Akarere turamwizeza ko tuzamusura vuba.”

Bamwe mu baturanyi ba Furaha na bo bemeza ko abeshejweho no gukora akazi ko kwikorera imizigo ku muhanda (Umukarani), bigatuma na bo bumva ubuyobozi bukwiye kumugeraho kuko ntawundi muntu afite umwitaho.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 19, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE