Karongi: Uwasenyewe n’ibiza Leta yamwubakiye inzu ya miliyoni 10 Frw

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 26, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Nyuma yo gusenyerwa n’ibiza ku wa 02 Gicurasi 2023, Yangabiye Olive utuye mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera, arashima Leta y’u Rwanda yamwubakiye inzu abayemo n’umuryango we.

Imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023, yateje inkangu ndetse ihitana abasaga 130 mu Turere tw’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru ndetse inasiga iheruheru abasaga 2000.

Icyo gihe umuryango wa Yankurije wafashijwe n’abihayimana bacumbikirwa mu rusengero, nyuma Leta imukodeshereza mu gihe hatangiye igikorwa cyo

Nyuma y’aho, uyu mubyeyi avuga ko Leta yabacumbikishirije hagatangira kubakwa inzu y’umuryango we kugeza bayitashye.

Ubwo Imvaho Nshya yamusuraga iwe, Yankurije yavuze ko Leta yamugobotse ubuzima bwe n’umuryango buri mu kangaratete.

Ati:”Twari turyamye nijoro, hagwa imvura nyinshi cyane inzu twarimo irasenyuka dusohoka dukwira imishwaro dukizwa n’amaguru. Ubuzima ntabwo bwambebereye bwiza na gato n’umuryango wanjye icyakora Leta irahagoboka kubera ko ntishoboye barankodeshereza bampa n’ubundi bufasha burimo ibyo kurya, imyambaro, ibiryamirwa n’ibindi.”

Yangabiye avuga ko atazahwema gushimira ubuyobozi bw’u Rwanda bwababaye hafi guhera ku nzego zo hasi kugeza ku mukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Olive ati: “Baduhaye ibyo kurya n’aho kuryama mu gihe cy’amezi abiri twamaze kuri Site. Ikindi Iyi nzu ndayireba nkabona Perezida wacu Paul Kagame kuko ni we nyikesha, ikintu namwifuriza ni ukuzajya mu Ijuru.Iyi nzu ni nziza, irimo sima, irasize hose, mbese iyo nyirimo hano nshimira Perezida wacu kuko ni intwari kuri njye.”

Agaragaza ko uretse inzu yatashywe hari n’ubundi bufasha yahawe nyuma y’uko ibyo yari atunze bitembanywe n’umwuzure.

Yankurije imbere y’igice kimwe cy’inzu yubakiwe

Yongeyeho ati: “Ubu nicaye mu nzu nziza itandukanye niyo nabagamo kuko iyi ubona, ni nshya, iteye irasize, ifite amabati mashya, ifite igikoni n’ubwiherero bwiza mbese ifite agaciro hafi miliyoni 10 Frw. Nk’umunyarwanda watujwe gutya rero, nongere mbisubiremo mfite amashimwe ku mutima.”

Yankurije avuga ko atari we wenyine wasenyewe n’ibiza mu Mudugudu wa Remera, icyakora ngo abandi 2 bari mu Mudugudu umwe ntabwo bari bazitaha kuko zikiri kubakwa.

Abaturanyi ba Yangabiye bashimira ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda bwitaye ku baturage bose nta kurobanura.

Umwe mu baturanyi Imvaho Nshya yasanze yaje gusura Yankurije yagizer ati: “Nturanye na Olive ndetse na bariya bandi bari kubakirwa batari bataha inzu zabo gusa icyo nakubwira ni uko Leta yacu ari umubyeyi.”

Yankurije ashimangira ko inzu yahawe na Leta y’u Rwanda azayifata neza cyane, akayitaho ndetse akayirinda kwangirika

Umunyamabanga Nshimgwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Rubengera Nshimiyimana Jean Bernard, yabwiye Imvaho Nshya ko bishimira kuba umuryango w’uyu mutyrage waratujwe heza, nyuma yo gusigwa iheruheru n’ibiza.

Yavuze kandi ko mu Murenge wa Rubengera aho Yankurije atuye ibiza byasenyeye abaturage 198 hakubakirwa 80 muri bo mu gihe abandi 118 batari bubakirwa.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 26, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE