Karongi: Utishoboye arasaba ubufasha nyuma yo gutangira inzu yagera hagati ikamunanira

Uwase Vanessa w’imyaka 24 y’amavuko n’abana babiri arera wenyine, utuye mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Ruragwe, Umudugudu wa Nyagahinga arasaba ubufasha bwo gukomeza kubaka inzu yatangiye ubushobozi bukamubana buke.
Avuga ko yatangiye kwibana afite imyaka 17 nyuma yo guterwa inda akava mu ishuri ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.
Uwase amaze kuva mu ishuri agatangira kwiyitaho akanimenyera aho kuba, yaje kurambirwa ubuzima bwo kuba ahameze nko hanze, yashatse uko yakwirwanaho abikesha inshuro yacaga ngo abone uko yiyubakira, akayica yizigamira.
Ati: “Nakomeje gukora akazi ko guhingira abantu nk’ibisanzwe, bakajya bampa amafaranga y’u Rwanda 800 ku munsi. Uwampaye inzu nabagamo nawe aza kunsaba kujya muha umubyizi w’inzu buri cyumweru nk’ikiguzi cyo kuyibamo ariko ntangira kwizigamira mfite gahunda yo kuziyubakira iyanjye, ndanabitangira ariko ubushobozi bwageze aho buranshirana, nifuza ko nafashwa inzu ikuzura.”
Akomeza asobanura ko yafashe umwanzuro wo kwiyubakira mu bushobozi buke aho yatangiye kwizigama mu mafaranga 800 yahingiye kugeza amaze kugira ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda, akaguramo amabuye, n’amabati make ubundi amatafari akayibumbira dore ko ubwo Imvaho Nshya yamusuraga yasanze ari kubumba.

Yagize ati: “Natewe inda ndi muto, nari mfite imyaka 17 mba mvuye mu ishuri. Mu rugo bahise bansaba kujya kwibana ubwo ntangira umuruho. Inzu nayishyuraga umubyizi naba nagiye mu kw’abandi nkarya, njye n’umwana wanjye ariko mbayeho nabi ahantu habi cyane.
Yongeyeho ati: “Ubu nahagaritse guca inshuro ndaza nkirirwa hano ndimo kwibumbira, niha amazi n’itaka kugira ngo ndebe ko nazayuzuza abana banjye nanjye tuve hanze ariko imbaraga zaranshiranye pe. Ubuyobozi bumpaye umuganda ukanyubakira, bakankingira bakampa na Sima nabashimira kuko rwose pe ntacyo mfite ubu n’imbaraga za njye nyine zarashize”.
Abaturanyi ba Uwase bavuga ko kuba yiyubakira inzu wenyine, ari ubutwari bityo nawe bagasaba ko yahabwa inyunganizi.
Munyembaraga David yagize ati: “Uyu mwana turamuzi, yavukiye mu muryango udashoboye na gato, agira ibyago aterwa inda aranirukanwa. Twamuhaye umuganda rimwe nk’abaturage tumufasha kubaka umusingi, ariko aho bigeze turasaba ubuyobozi kumufasha kuko baramuzi rwose. Nibamwunganire ave kuri uyu musozi”.
Undi witwa Hakizineza Aaron yavuze ko Uwase atishoboye kandi abana n’abana, amusabira kuba yafashwa.
Yagize ati: “Ubuyobozi bwacu bwiza turabasaba kwibuka ko Uwase Vanessa atishoboye kandi ari we wibumbira amatafari, akishyura abafundi n’ibindi ndetse akaba anafite abana barimo umwe wiga urumva ko agowe. Mu mukorere ubuvugizi afashwe, ejo atandagarana n’aba bana kandi umuturage wese akwiriye kwitabwaho igihe cyose adashoboye.”
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Umuhoza Pascasie we ahamya ko kubakira abatishoboye ari inshingano z’Ubuyobozi, avuga ko hamwe n’ubufatanye bw’Umurenge atuyemo yashakirwa ubufasha.
Ati: “Kubakira abaturage batishoboye ni inshingano y’Akarere. Ariko ntabwo bakubakirwa icyarimwe. Bikorwa uko ubushobozi bubonetse kandi bugasaranganywa Imirenge yose. Ubufasha abwake ahereye mu Murenge.”
Mu Murenge wa Rubengera wose harimo abagera ku 158 batishoboye bari kubakirwa inzu zo kubamo.

