Karongi: Umubyeyi wanyweye itabi akiri muto yatanze impanuro ku rubyiruko 

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 26, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Pauline Nyiranshuti wo mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, Akagari ka Ruragwe ahereye ku buhamya bwe yasabye urubyiruko runywa itabi kuricikaho kuko rigira ingaruka ku mibereho y’igihe kirekire ku muntu.

Nyiranshuti Pauline uri mu kigero cy’imyaka 84 kuko yavutse mu 1940, ngo nta bwoko bw’itabi atatumuyeho, haba isigareti cyangwa igikamba gusa ngo nta heza yageze.

Ati: “Natangiye kunywa itabi mfite imyaka 10 y’amavuko, mbyisangamo gutyo kuko nabyirutse nsanga iwacu bose barinywa. Navukiye mu babyeyi bameze gutyo, mbakuriramo bakajya bantuma kurigura nanjye ntangira kurinywa gutyo.”

Yakomeje agira ati:”Naragiye mba imbata yaryo cyane, uko nagendaga nkura rimbera ibiyobyabwenge kuko sinabashaga kurirara. Hari ubwo natorokaga iwacu turi mu murima nkazinga itabi ry’ibikamba, nkavumbika umuriro ubundi nkajya ninyabya nkaza kurinywa njyenyine, naba mbonye umuntu uri kunywa itabi n’isuka nkayirambika hasi nkamugendaho.”

Pauline Nyiranshuti atangaza ko uko yagiye akura akagera mu myaka 50 na 60, yagiye amenya ibibi itabi rimuzanira mu buzima bwe atangira kwegera Imana, yumva impanuro z’abantu bamwegereye kandi ngo asanga byaratanze umusaruro mwiza ari nayo mpamvu ashishikariza urubyiruko cyangwa abakuze banywa itabi kurihagarika.

Ati:”Itabi ryangizeho ingaruka nyinshi cyane. Reba ku izuru ryanjye harangiritse kandi ntekereza ko byatewe n’itabi ry’ibikamba nashyiragamo n’umwotsi w’itabi ry’inkono n’isigareti byabayemo byinshi. Natakaje amahirwe yo kwiga kubera itabi. Uku undeba mporana intege nke kandi nagiye kwa muganga bambwira ko byose bituruka ku ngaruka z’itabi nanyoye igihe kirekire.”

Ati: “Rero ndagira inama urubyiruko n’abakuze bacyumva ko bakeneye gukomeza kunywa itabi. Bavandimwe nimurireke, mugane amasomero abakiri bato bakomeze bige kuko ni ho hari ejo hazaza hanyu heza, mureke gukomeza kwiyangiriza munywa amatabi.”

Asanga amasengesho ashobora kuba intwaro nziza ku muntu wese waba ushaka kureka itabi, abibutsa ko no kubaha gahunda za Leta zibabuza itabi n’ibisa nabyo ari ngombwa.

Ati: “Mu buzima bwanjye Imana nayigize nyambere, ubu mu myaka ndimo sinakora ikosa ryo gusiba gusenga kuko, nzi aho amasengesho yankuye. Buri wese wumva yarabaswe n’itabi murangiye inzira y’agakiza agashyiraho no kubaha gahunda za Leta zibasaba kurireka”.

Abaturanyi ba Pauline Nyiranshuti bavuga ko banezezwa n’uburyo abayeho.

Ruti Patricia uturanye na Nyiranshuti yagize ati: “Uyu mubyeyi aba wenyine hano, ariko kuva yareka itabi ni urugero rwiza ku rubyiruko nk’uko yabivuze. Ubu ntasiba amasengesho. Turamwishimira cyane.” 

Martin Gasaza yagize ati: “Pauline, agira uruhare mu gukangurira urubyiruko kuva ku itabi, kuko hari ubwo usanga yihugikanye abantu ari kubaganiriza ku bubi bwaryo hano muri aka Kagari kacu. Birababaje kubona umuntu uri mu zabukuru uri kunywa itabi ariko na none ni umugisha kugira ufite ubuhamya bwaryo bifasha benshi.”

Umuganga w’Indwara zo mu Mutwe ku Ivuriro rya Rubengera, yatangarije Imvaho Nshya ko itabi rigira ingaruka nyinshi ku buzima bw’umuntu by’umwihariko inyuma (Physically) no mu bwonko (Mentally).

Yagaragaje ko mu itabi habamo ubumara bugereranywa n’uburozi buzwi nka ‘Nicotine’ buba mu mwotsi bugabanya umwuka mwiza ufasha mu mikorere myiza y’umubiri w’umuntu.

Yagize ati: “Mu itabi harimo ubumara bumunga umubiri bukagereranywa n’uburozi buba mu mwotsi, bukagabanya umwuka mwiza (Oxygene) mu mikorere y’umubiri bukaba bwatuma umutima ubura imbaraga bityo ugahagarara gutera kandi bigatera umuvuduko w’amaraso.”

Yakomeje agira ati: “Uburozi bwa Nicotine, bugira ingaruka mu mikorere y’Ubwonko bigaca intege imitekerereze bityo umwana wiga agata ubushake n’ibyiza byo kwiga agahitamo kubireka atari we ahubwo biva kuri icyo kiyobyabwenge cyamugize imbata.”

Yavuze ko kandi biturutse ku bubata bw’iryo tabi cyangwa ibiyobyabwenge umwana afata, bishobora kumugiraho ingaruka, umubiri we ukaba wagira ubusembwa bugaragara n’ubutagaragara harimo kuba yarwara Pararize, gutakaza ubushobozi bwo gutekereza n’ibindi.

Umuhoza Pascasie Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage muri Karongi, yabwiye Imvaho Nshya ko nk’Ubuyobozi bashyira imbaraga nyinshi mu kwigisha urubyiruko no kubasaba kuva ku itabi bakifashisha na bamwe mu babaga Iwawa bavuyeyo bemera ko barinyoye.

Ati: “Sinavuga ko itabi ari ryiza kuko nta cyiza cyaryo wabona rwose. Ibi ni nabyo twigisha urubyiruko rwacu n’abandi, tubasaba kutanywa itabi. Dukorana n’abavuye Iwawa biyemerera ku barinyoye, hamwe n’abafatanyabikorwa bacu tugahugura abaturage. Turasaba buri wese waba unywa itabi n’ibindi biyobyawenge ko yabireka kuko nta cyiza cyaryo”.

Pauline Nyiranshuti yakiriye agakiza mu 1982 ahita ava no ku itabi kugeza ubu.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 26, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE