Karongi: Shuni yiyunze n’abo yahekuye muri Jenoside anabagabira inka

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 4, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Shuni Elam w’Imyaka 68 utuye mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, wemera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, avuga ko nyuma yo kwikebuka, akigaya yahisemo kwiyunga n’abo yahemukiye afata n’umwanzuro wo kubagabira inka mu rwego rwo kugaragaza ipfunwe yatewe no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, yavuze ko nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akabifungirwa imyaka 7, agakora imirimo nsimburagifungo, akanababarirwa n’Umukuru w’Igihugu, yahinduye imibanire ye na bo.

Yagize ati: “Muri Jenoside nagize uruhare mu kwica Abatutsi ndetse ndabifungirwa nyuma y’imyaka 7 mfungurwa mu 2002 ku mbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ngaruka mu muryango mugari w’Abanyarwanda. 

Nk’uko ubyumva nagombaga kuza mfite urwikekwe, kuko hari abo mu muryango twiciye barokotse kandi mfite inshingano zo kubana na bo nahemukiye ari na ko umutima unshira urubanza rw’uko hari uburyo nagombye kwerekana impinduka navanye mu igororero nagororewemo”.

Akomeza avuga ko nyuma yo kugororwa yumvise ko umusanzu yaha Igihugu cye ukwiye kuba ushingiye ku mibanire myiza n’abo yahekuye.

Yagize ati: “Nkiva mu igororero nabonye ko nkwiye kugira umusanzu ntanga niyumvisha ko ngomba kubanira neza abo nahemukiye ntibanyishishe bumva ko nzabica na bo, bityo niyemeza kubana na bo nkakomeza kubasaba imbabazi no kubaganiriza ndetse mpitamo kubagabira.

Gukomeza gahunda ya Ndi Umunyarwanda bidufasha kudakomeza kwibona mu moko kuko ni yo yadushoye mu bibi byo kwica Abatutsi twari duturanye dusabana amazi kandi tubanye neza”.

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene yashimiye abakomeje kugira uruhare mu gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

Yiyemeje kwigisha abandi kwiyunga n’abo bahemukiye bagakurikiza inama nziza na gahunda zo kutibona mu moko yabashoye mu kwica Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene, yashimiye buri wese ukomeza gushyigikira Ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, aboneraho gusaba abaturage kugaragaza ibikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda bigashakirwa umuti.

Minisitiri Dr. Bizimana yakomeje asaba abaturage kurushaho kwibukiranya amateka y’Igihugu n’ibindi biyose bishobora kuyasenya.

Yagize ati: “Ni byo twahuye n’amateka mabi kandi nta gihe Abanyarwanda batahuye n’ibihe bibi ariko barangwaga n’indangagaciro y’ubudaheranwa yabafashaga guhangana na byo bakabaho batekanye.”

Yavuze kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibikomere ku bayikorewe, abayigizemo uruhare n’urubyiruko rukomoka kuri abo bombi, bityo ko ubudaharenwa bufasha kudaharenwa n’ayo mateka mabi yaranze u Rwanda, ahubwo bakayaganza.

Yongeyeho ko uku kwezi abantu bazicara bakaganira ku nzitizi nyazo zibangamira imibanire y’abantu mu nzego zose, bityo bifashe mu kureba neza ibibangamira ubumwe bwabo kandi anabibutsa ko buri wese akwiye kwirinda ibikibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda n’ibyabacamo ibice byose.

Ukwezi k’Ukwakira buri mwaka guharirwa ibikorwa byo kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda hagamijwe gusuzuma ibyagezweho no kwishimira intambwe imaze guterwa no gusesengura ibikibangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda muri iki gihe no gufata ingamba zo kubikemura.

Muri uku kwezi andi hazongerwa imbaraga mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda mu nzego zose no mu byiciro byose by’Abanyarwanda, aho abaganira bibanda ku bibazo byihariye bigaragara aho batuye, aho bakorera n’ahandi, no kwibutsa Abanyarwanda, abato n’abakuru mu  gusigasira no guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa ari inshingano ya buri wese.

AKIMANA JEAN DE DIEU

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 4, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE