Karongi: Ntarindwa w’imyaka 82 ashima ko yakuwe ku muhanda akubakirwa inzu 

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 24, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ntarindwa Edwards ni umusaza ugeze mu zabukuru ufite imyaka 82 wari ubayeho atuiye mu manegeka ndetse mu nzu itaboneye, waje kubakirwa inzu atuzwa ahantu heza

Asobanura ko mbere yabaga ku muhanda hamwe n’abana be, akarara aho abonye nyuma y’aho inzu yabagamo yari mu manegeka ndetse itubatse neza yaje gusenyuka, umwe mu baturage amuha ikibanza.

Nyuma yaje gufashwa yubakirwa inzu ku buryo ngo asa nkutuye muri Paradizo agereranyije n’aho yararaga.

Ati: “Umuntu wabaga ku muhanda n’abana banjye nkaba ntuye mu nzu nziza nk’iyi ni he ntahera nshimira Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu? Namaze imyaka myinshi mba ku muhanda, ndara hanze.”

Yakomeje agira ati: “Abaturanyi banjye bantangira ubuhamya bw’uko nari mbayeho n’umuryango wanjye, kuko nyuma yo gusenyerwa n’amanegeka, inzu idafashije twabagamo ikajya hasi, twahise tujyanwa hamwe n’abandi ari naho turi kugeza ubu.”

Akomeza avuga ko mu buzima bwe atari azi ko azabona inzu kuko ntaho yagombaga kuva agashimira n’umuturage wamuguraniye ikibanza kugira ngo babone aho bamwubakira.

Ati: “Nari mfite akabanza muri ayo manegeka hasi, ubwo umuvandimwe w’umuturage aranguranira, ampa ikibanza hamwe n’abandi. Sinzi aho amatafari yavuye, sinzi aho amabuye yavuye, ntiwambaza aho amabati yavuye. Kugeza ubu mfite amashimwe menshi kuri Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame umubyeyi wacu. Afite ubuyobozi bwiza butigeze kubaho na mbere hose.”

Ntarindwa yubakiwe kimwe n’abandi Banyarwanda batandukanye batishoboye bafashwa kubona icumbi.

Bashimiki Cyprien uturanye na Ntarindwa yabwiye Imvaho Nshya ko kubakirwa kwe bigaragaza ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite kuko amuzi abayeho nabi.

 Ati: “Naba umutangabuhamya mwiza w’ubuzima bw’uyu mugabo , yari abayeho nabi, atagira inzu ariko nyuma yo kubakirwa, nawe reba uburyo ifite isuku. Ayitaho kandi imufitiye runini kuko ntarara mu ikode. Ibi bigaragaza uburyo Leta y’u Rwanda yita ku baturage bayo.”

Mukakanza Marie Rose, agaruka kuri Ntarindwa yahamije ko adasabiriza ndetse ko atarara hanze avuga ko batamusohora mu nzu.

Ati: “Leta y’u Rwanda yaramwubakiye, ntarara hanze cyangwa ngo abeho yikanga ko bamwishyuza ikode, afite inzu, afite ubwiherero akagira n’akazi muri VUP. Leta y’u Rwanda ntacyo itakoze ngo ihindure imibereho ye kandi turabishimira imiyoborere ya Leta yacu.”

Ntarindwa yubakiwe na Leta y’u Rwanda, muri gahunda yayo yo gutuza buri muturage utuye mu manegeka n’ahashyira ubuzima bwe mu kaga, aho muri gahunda y’Igihugu ya Kabiri yo kwihutisha iterambere /NST2, ivuga ko kugeza mu 2029 hazakomeza gushyirwa mu bikorwa gahunda yo kwimura abatuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ikomeza ivuga ko abaturage batuye mu buryo butatanye bazarushaho gukomeza gushishikarizwa gutura ahabugenewe mu Midugudu.

Mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi  aho Ntwarindwa atuye harateganywa kubakirwa abaturage batishoboye bavanwa mu manegeka n’ahanttu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, bagera ku  158 nk’uko umuyobozi w’Umurenge w’Umusigire Nshimiyimana Jean Bernard yabwiye Imvaho Nshya.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 24, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE