Karongi: Kwiyakira no gufata imiti igabanya ubukana bwa VIH/SIDA byamurinze ibyuririzi

Umwe mu bantu babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, ufatira imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ku bitaro bikuru bya Kibuye, atanga ubuhamya ko kuba yaramenye ko yanduye, byabanje kumugora kwiyakira, ariko nyuma biramukundira ndetse yitabira gahunda yo gufata imiti igabanya ubukana bwa VIH/ SIDA, ku buryo nta cyuririzi na kimwe cyamugezeho.
Ku wa Gatatu taliki ya 28 Nzeri ni bwo yatanze ubuhamya ndetse asaba ko ku bw’umutekano we n’uburenganzira bw’ibanga ku buzima bwe amazina ye atatangazwa.
Uwatanze ubuhamya yagarutse ku kuntu iyo umuntu amenye uko ahagaze akiyakira, akanafata neza imiti bituma umuntu arama kandi byamurinze ibyuririzi.
Yagize ati: “Kubahiriza gahunda rero bituma umuntu abasha kurama, muri kwa kurama, ni kwa kundi uba unywa imiti neza, kuko buriya iyo wabashije kwiyakira neza ukabasha kunywa imiti neza, bituma ubasha kubana n’abandi amahoro kandi ubuzima burakomeza.”
Yakomeje atangaza ko mbere ya za 2001 habonekaga imfu nyinshi ndetse ko ari nabwo yapfushije umugabo, nyuma aza kwipimisha asanga afite virusi itera SIDA, bikaba byarabanje kumugora kwiyakira.
Yagize ati: “Mu gihe cya mbere byari ibintu bigoye, n’iyo wamaraga kwipimisha waratambukaga bakavuga ngo aratambuka ari uwuhe ko ejobundi azaba yapfuye, ariko Ubuyobozi bwiza bwaratuvuganiye iyo miti igera hano ku Bitaro bya Kibuye, kugeza ubu uyifata neza n’iyo yapfa yapfa nk’uko n’undi yapfuye.”
Yongeyeho ko iyo umuntu afata neza imiti ntawamutandukanya n’utayifata, ahubwo akora agaharanira iterambere rye n’iry’igihugu.

Ati: “Maze imyaka 17 mfata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, meze neza nta cyuririzi na kimwe ndagira, kubera ko nubahiriza gahunda zose mpabwa n’abaganga [….], n’ubu ndi mu nzira ntawantandukanya n’udafite virusi itera SIDA kuko twese tuba turi mu rugamba rwo guharanira kubaho, kwiteza imbere ndetse no kubaka igihugu”.
Umuforomo Dusabimana Innocent ukuriye Serivisi itanga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ku bitaro bikuru bya Kibuye, yavuze ko banakurikirana ibigo nderabuzima bigera ku 10, agaragaza mu mibare uko byifashe.
Yagize ati: “Serivisi ifite abarwayi 890 bakurikiranwa bagenda bahinduka kuko hari abimuka bakayifatira ahandi, ababura ubuzima, hakagira n’abandi twakira baturutse ahandi baje gutura ino.
Abagabo ni 362 n’abagore 528, muri abo dufitemo abana bari munsi y’imyaka15 ni abana 18, ingimbi n’abangavu ni 51, muri bo abahungu ni 22 abakobwa ni 29”.
Dusabimana yanagaragaje ibyiciro byitwabwaho cyane ndetse n’uburyo virusi itera SIDA yagiye igabanyuka mu mubiri.
Ati: “Abitabwaho dukurikirana cyane harimo indaya zibyemera hano muri Bwishyura ndetse n’abagabo bose hamwe ni abantu 51 dukunda gukorana nabo kenshi kubera ingaruka bateza batitaweho cyane.
Mu batugana harimo abafata imiti ku buryo bushimishije haherewe ku bipimo, bigaragaza ko virusi zigenda zigabanyuka ku buryo baba bafite virusi ziri munsi ya 200.
Ubu dufite imibare y’abagabanyije virusi ku gipimo cya 95%, kuko abafite umubare ni 873, bikaba ijanisha rya 98,1 muri bo harimo abahita batangira kujya ku miti, harimo abafata imiti y’amezi 3 n’abo dufite bafata iy’amezi 6”.
Yavuze ko ku mezi 6 bafite abantu 518, ku mezi 3 bafite 303 ariko bafite n’abandi batari bagera muri ibyo byiciro 36 bayifata buri kwezi.
Mu mezi 6 ni 60%, wongeyeho ab’amezi atatu bari kuri 95% mu gihe intego y’igihugu ari 85% by’abantu bose bafata imiti.
Dusabimana yongeyeho ati: “Twifuza ko biba 100%, ibi bigatuma ibyuririzi cyangwa ubundi burwayi bibe bitakomeza kubibasira cyangwa ngo abasirikare babe bajya hasi babe barwaragurika”.
Yavuze ko uretse gutanga imiti banatanga ibiganiro ku byerekeye kwirinda virusi itera SIDA, imirire, gusura amatsinda mu byiciro bitandukanye n’ibindi”.
Yasoje avuga ko bishimira intambwe imaze guterwa kuko nta mfu tukihaboneka zituruka ku kuba umuntu yanze imiti cyangwa afata imiti nabi ngo abe yapfa kubera ibyuririzi kuko imibare bafite, kuva muri Mutarama kugeza taliki ya 28 Nzeri 2022 bamaze gutakaza 4 gusa kandi na bo bahitanywe n’indwara zihitana n’undi wese bitavuye ku kuba afite virusi itera SIDA.
Ubu buhamya bwatanzwe ubwo abanyamakuru bandika ku buzima bibumbiye mu Ishyirahamwe basuraga ibitaro bikuru bya Kibuye biherereye mu Karere ka Karongi.
