Karongi: Inkuba yishe umugore wari ugeze hafi y’urugo rwe atashye

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 25, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umwanankundi Mediatrice w’imyaka 40, wari utuye mu Mudugudu wa Majuri, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, ubwo yatahaga avuye mu murima, ageze yafi y’urugo rwe, mu mvura nyinshi yagwaga hafi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Kane tariki ya 24 Ukwakira2024, yakubiswe n’inkuba ahita apfa.

Mukarwego Séraphine Imvaho Nshya yavugishije ari aho byabereye yayibwiye ko yamukubitiye mu muhanda ataha, ageze hafi y’urugo rwe, yikubita hasi ahita ashiramo umwuka.

Ati: “Abanyeshuri bavaga kwiga babirebaga ni bo batabaje ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Majuri araza arareba asanga uwakubiswe n’inkuba yashizemo umwuka, umuryango we uhita uhamagazwa ujyana Umurambo mu rugo, mu gihe wari utegereje gushyingurwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Sayiba Gashanana yemereye Imvaho Nshya aya makuru, na we avuga ko uwo mugore inkuba yamukubitiye hafi y’urugo rwe agahita apfa.

Yagize ati: “Ni byo,inkuba yaraye idutwaye umuntu mu mvura nyinshi yagwaga mu masaha y’umugoroba, umugore witwa Umwanankundi Mediatrice wo mu Kagari ka Burunga, yamukubitiye hafi y’urugo rwe avuye mu murima ahita apfa, dutegereza RIB iraza ikora ibyo yagombaga gukora Umurambo umuryango we urawutahana.”

Yihanganishije umuryango wabuze uwawo ashima abaturage bagaragaje umuco wo gutabara abasigaye no gufasha mu ishyingura rya nyakwigendera.

Yavuze ko muri ibi bihe imvura nyinshi yatangiye kugwa, igenda izana n’inkuba zihitana ubuzima bw’abaturage nk’uko bigenda byumvikana hirya no hino mu gihugu, abaturage bagomba kwitwararika ku mabwiriza bahabwa n’inama bagirwa zirimo kwirinda kugenda mu mvura, kutugama munsi y’ibiti, kwirinda kuvugira kuri telefoni igihe inkuba zikubita, n’izindi nama bagirwa kugira ngo barinde ubuzima bwabo.

Nyakwigendera Umwanankundi asize umugabo n’abana 7.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 25, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Majyambere says:
Ukwakira 26, 2024 at 9:45 am

Murikigihe cyimvura abantu nukwitwararika birinda kugama ahantumunsi yibiti nahandi hashyira ubuzima bwabo mukagaMurikigihe cyimvura abantu nukwitwararika birinda kugama ahantumunsi yibiti nahandi hashyira ubuzima bwabo mukaga .

jJQaBOcg says:
Ukwakira 27, 2024 at 8:08 pm

1

jJQaBOcg says:
Ukwakira 27, 2024 at 8:09 pm

1

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE