Karongi: Girinka yahawe yamufashije kurera barumuna be

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 30, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Ayingeneye Dancilla wo mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Kibirizi, Umudugudu wa Kabeza, avuga ko afite amashimwe menshi kubera inka yahawe na Leta ikamufasha kwita ku bana 8 yasigiwe n’ababyeyi be, akabarera wenyine.

Uwo mubyeyi avuga ko ashima ubuyobozi bwaje no kumufasha kubaka inzu abayemo kugeza ubu n’urubyaro rwe.

Ayingeneye Dancilla, avuga ko yareze barumuna be 8 mu buzima bwa gikene ubwo bari bamaze gupfusha ababyeyi, akava mu kazi ko gukora mu rugo yakoreraga muri Kigali aje kurera barumuna be.

Yagize ati: “Nabanaga n’ababyeyi banjye n’abarumuna banjye, kubera ubuzima bubi nza kujya i Kigali gushaka imibereho, ariko hadaciye kabiri numva barampamagaye ngo umubyeyi wawe arapfuye ngwino urere barumuna bawe.”

Yakomeje agira ati: “Ubwo mama yapfuye asize abana babiri bonkaga n’abandi 6. Naraje abana ndabarera hamwe n’abakuru babo, nkomeza kuba muri iyo nzu kuko hari mu 1997.

Muri 2006, umugabo araza aranyoshya ambwira ko ankunda antera inda mbyara umwana wa mbere w’umukobwa ufite imyaka 16 ari nawe mukuru mfite undi akaba afite 15 w’umuhungu”.

Avuga ko nyuma yo kubyara abo bana, yahise atereranwa cyane n’abamuteye inda, ku buryo ngo ntawifuje kumufasha kurera uwo babyaranye, icyakora Leta iramugoboka imuha inka, inamufasha kubaka inzu ye bwite abamo kugeza ubu.

Ati: “Ntabwo nari kubasha kurera abo bana mu mbaraga zanjye rwose, ntabwo nari kubishobora ariko nagize umugisha Leta impa Girinka, hano mu Mudugudu barantoranya, ubundi ndakama, nkagurisha ifumbire nkabasha kwita kuri barumuna banjye kuko hari harimo n’abigaga kugeza ubwo bakuze.”

Yongeyeho ati: “Ni urugendo rurerure ariko, igihe cyarageze, musaza wanjye n’abandi bari bamaze kuba bakuru barashaka, nanjye ntangira kubaka kuko papa yari yasize buri mwana amuhaye umugabane mu byo yari afite. Ubwo muri izo ntege nke, ubuyobozi bwaramfashije, inka nari nahawe ndayitura ubundi indi ivutse nkayigurisha nkagura amabuye gutyo, maze gutangira Leta impa umuganda, bampa amatafari ubwo yuzuye nyizamo gutyo.”

Avuga ko kugeza ubu afite abana 3 bose biga, kandi akaba ari nta kandi kazi agira uretse kwita ku nka ye. Ati: “Mvuze ko hari akandi kazi mfite naba mbeshye, iyi nka nyitaho ikampa ifumbire nkayigurisha buri cyumweru, natera amateke hano muri aka karima umusaruro ukaboneka. Abana banjye bize nzi ko batazabishobora ariko ubu, umwana mukuru wanjye agiye kujya mu mwaka wa gatanu mbikesha ubufasha bw’inka nahawe na Leta no kubakirwa nayo.”

Kuri Ayingeneye ashima ubufasha yahawe na Leta kandi yizeye ko azakomeza gutera imbere.

Ati: “Igihe cyarageze nshaka gushoka ikiyaga cya Kivu kubera kurera abana bangana gutyo njyenyine hariho n’abo nabyaye nkibwira ko ari umuruho utazarangira ariko kugeza ubu mfite icyizere, ndi mu nzu yanjye, abana banjye bari kwiga mbese muri make, ndasabira umugisha Leta yacu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’abandi bantu bamba hafi.”

Abaturanyi ba Ayingeneye Dancilla bavuga ko ari umugore w’umukozi.

Uwitwa Musabyimana yagize ati: “Uyu mubyeyi yareze barumuna be barakura, bamwe barashaka, arabyara ararera none arakujije. Njye ndi umutangabuhamya we kuko turamuzi hano”.

Undi yagize ati: “Dancilla ni we ushinzwe kuyobora Isibo yacu, twamuhisemo dushingiye ku byo yakoze, yita ku muryango we, yanga gushaka umugabo kugira ngo adasiga barumuna be kugeza ubu arera abana be nta mugabo. Dancilla yatubereye urugero rwiza”.

Kuri Ayingeneye ngo imbere ni heza kuko abana nibarangiza kwiga ari bwo azatangira kwagura imishinga irenze kubaka inzu ye no kuragira agakora n’ibindi.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 30, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE