Karongi: Batewe impungenge n’imbwa z’agasozi zibarira amatungo

Abaturage bo mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Karongi, bagaragaza impungenge baterwa n’imbwa z’inyagasozi zibarira amatungo, zikaba zarakajije umurego muri ibi byumweru 2.
Bavuga ko zibarira amatungo amwe ziyasanze mu biraro, andi zikayasanga aho aziritse ku gasozi, bagasaba ko zicwa kuko zanabarira abana bava cyangwa bajya ku mashuri.
Ni nyuma y’uko mu Mudugudu wa Nyabivumu, Akagari ka Mubuga,umuturage witwa Sinabubariraga Charles yaziritse ihene 2 ku irembo ry’urugo rwe, yahumbya gato agasanga imwe zirayishe ziyikuyemo ibyo mu nda,azambura indi na yo zitangiye kuyegera ngo ziyice.
Yagize ati: “Ni bwo nari nkizizirika mugitondo, igihe ninjiye mu nzu, numva zirahebeba cyane nk’izitewe n’ikintu, nsohotse imbwa zinyikanze ziriruka, ndebye nsanga imwe zimaze kuyica zayitoboye ziri kuyikuramo ibyo mu nda,n’indi zitangiye kuyigera amajanja, yo nyizamururaho ziriruka.’’
Undi muturage yagize ati: “Twagerageje kuzirukaho ngo tuzice ziraducika, zicikira mu mashyamba, turacyari kuzihiga, ariko dufite impungenge zikomeye cyane z’abana bacu bazindukira ku mashuri bagataha nimugoroba, ko hari uwazazigwamo kuko zikunda gutegera aho ziba zihishe, zikamurya, cyangwa nk’abajya gutashya mu mashyamba batazibonye.”
Yunzemo ati: “Ubuyobozi budufashije zikicwa twatekana kuko ziragaragara ari nyinshi, n’uwazishoramo ari umwe ngo agiye kuzirukana zamugarukana zikaba zamugirira nabi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Kuzabaganwa Vedaste,avuga ko impungenge z’abaturage zifite ishingiro, kuko muri ibi byumweru 2 gusa bishize zimaze kurya ihene 3 n’ingurube imwe.
Ati: “Impungenge zabo zirumvikana kuko muri ibi byumweru 2 gusa zimaze kurya ihene 3 n’ingurube, zirimo ihene zasanze mu kiraro.
Mu bufatanye n’abaturage, mbere hari hishwe 3, n’ubu tukaba dufite ingamba zo kuzihiga tukazica igihe twazibona kuko dukeka ko zihisha mu mashyamba ziburiramo iyo abaturage bazirutseho.”
Asaba abaturage kwirinda kuzirika amatungo ku gasozi kuko ni ko amabwiriza ya Leta avuga. By’umwihariko kuba imbwa zanatangiye kuyangiza hagomba imbaraga kugira ngo aya matungo arengerwe, n’uyiziritse mu kiraro akagikomeza ku buryo zitayasangamo ngo ziyice.
Kuzabaganwa akomeza avuga ko ibisigazwa by’amatungo zishe, atabwa kugira ngo hataba hagira uyarya bikamuviramo ingaruka zirimo n’urupfu, cyane cyane ko izo mbwa ziba zidakingiye, zishobora kuba zifitemo indwara zakwica uriye izo nyama.
