Karongi: Barasaba ko isoko rimaze imyaka 3 ridakora rifungura

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 28, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Bwishyura, Akagari ka Burunga, Umudugudu wa Nyabikenke, barasaba ko agasoko ka Nyamuhebe kamaze imyaka 3 kadakora kafungura kugira ngo babone aho bajya bahahira.

Abo baturage bagaragaza ko impamvu aka gasoko kadakora ari uko abagakoreramo bayobotse inzira yo gukorera ku muhanda.

Ni agasoko gacururizwamo n’abaturage bo mu Tugari 3 twegeranye twa Kayenzi, Burunga na Gitarama.

Rahabu Gloria yagize ati: “Abantu dutuye hano ntabwo tukibona aho duhahira kuko, isoko ryacu hano rimaze imyaka igera kuri 3 rifunze nta mucuruzi uzamo. Guhaha biradusaba ko tujya kubashaka ku muhanda aho basigaye batandika tugakora urugendo rimwe na rimwe ntitubone ibyo twifuza. Turasaba ko Ubuyobozi bwadufasha kugaruramo abacuruzi.”

Utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: ”Ntuye hano ariko reba isoko ryuzuye ibyatsi kubera kutagira uriyobora, twe dusanga ikibazo ari uko abacuruzi badakurikiranwa ngo babe bakurwa ku muhanda, bahabwe umurongo wo gucuruza none ubwo na bo bagatereka aho babonye isoko rikaba ryonyine gutyo.”

Yakomeje agira ati: “Ni isoko ryiza rimaze imyaka myinshi kandi twarihahiragamo, rero turasaba ubuyobozi kutugoboka bukatwibukiriza abacuruzi kuva ku muhunda.”

Umwe mu bacuruzi barikoreragamo waganiriye na Imvaho Nshya, yahamije ko abarikoreragamo bagiye umwe umwe kugeza imyanya isigariye aho.

Ati: “Isoko twarikoreyemo ariko hakagenda umwe umwe kugeza bashizemo. Ubu aha harikikije hari udusoko duto ni two bibereyemo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura Gashanana Saiba,  yatangaje ko abakoreragamo bavuyemo ku mpamvu zabo bwite, avuga ko Umurenge uzakora ubukangurambaga bwo kugira ngo ryongere rishakirwe abarikoreramo.

Yagize ati: “Gucuruza nta gahato kabamo, icyo tuzakora ni ubukangurambaga busaba abandi babyifuza kujya gukoreramo kuko niba abagakoreragamo barabonye ibindi bakora ni uburenganzira bwabo.”

Yakomeje agira ati: “Igikorwa Leta yashyizemo amafaranga kugira ngo gikorerwemo ntabwo cyaba aho gusa kandi turashaka nuko tumenya ibibazo bituma hadashyuha nk’uko twabyifuzaga.”

Abaturage bifuza ko iryo soko ryakongera gukorerwamo ni abaturiyemu Tugari tuhegereye.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 28, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE