Karongi: Barasaba ko ikimpoteri cyashyizwe mu baturage hagati gikurwamo

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ugushyingo 22, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Abaturage batuye n’abakorera mu Murenge wa Bwishyura, Akagari ka Nyarusazi n’aka Kiniha mu Karere ka Karongi barasaba ko ikimpoteri cyahashyizwe cyakurwaho kuko kibateza umwanda ku rwego rwo hejuru.

Abo baturage baganira na Imvaho Nshya, bagaragaje ko kubangamirwa babimaranye igihe kinini, bityo bagasaba ko bafashijwe icyo kimpoteri cyakurwa aha bakorera n’imbere y’ingo z’abaturage kikajyanwa ahantu hitaruye ingo z’abantu.

Tuyishime Salomon utuye mu Murenge wa Bwishyura, Akagari ka Nyarusazi, Umudugudu wa Nyakigezi yagize ati: “Abantu mu Mujyi ni ho baza kumena ibishingwe. Biratubangamira cyane abakorera hano cyane, iyi myanda iduteza umwuka utari mwiza bigatuma bamwe bakurizamo uburwayi.”

Murekatete Judith asanga Ubuyobozi bukwiriye kujya buza gutwara iyi myanda itari yaba myinshi amasazi atari yatangira guturukamo.

Ati: “Ikindi twumva, bagiye baza bakabitwara bitaraba byinshi kugera aho biturukamo amasazi byadufasha kuko hari ubwo bimara nk’ibyumweru bibiri impumuro yabyo ikaba yadutera n’uburwayi.”

Yongeramo ati: “Twasabye kugikura aha, bavuga ko bazajya baza kubitwara bitaragera aho bibangamira abaturage ariko ntabwo babikora. Bagiye baza kubitwara byuzuye muri kiriya kimpoteri bitarameneka bariya nabyo byafasha ariko bibaye byiza bagitwara”.

François Uwikunda agira ati: “Abakozi b’umurenge bazi ko iki kimpoteri kiri hano, abantu bose baza kumena imyanda hano iyo cyuzuye haturukamo gaze nyinshi cyane kandi iratwangiriza, amasazi akinjira mu bicuruzwa abantu bacuruza n’umwuka uvamo turawuhumeka ukatugiraho ingaruka. Mudukorere ubuvugizi bagikure aha”.

Hakizimana Felicien we yagize ati: “Iki kimpoteri kirabangamye cyane kuko iyo umuntu ahatambutse haba hari kunuka cyane, hari ubwo bifunga umuhanda moto n’imodoka ntizitambuke kuko nawe urabona ko amashashi yabaye menshi aha hose. Hari ahandi henshi cyashyirwa ariko kigakurwa mu baturage hagati rwose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura Gashanana Saiba, yagize ati: “Ubundi imodoka y’Akarere iza gutwara imyanda kabiri mu cyumweru, ubwo ni agateganyo mu buryo bwo kuba twifashishije ariko ubundi dufite ikimpoteri aho bita Nyarusazi mu Mudugudu wa Karongi ni ho imyanda yose yo mu Mujyi ijya, haracyari kunozwa uburyo yajya ibyazwa umusaruro.”

Yakomeje agira ati: “Hari na Kompanyi yamaze kuvugana n’Akarere izajya ifata imyanda yose yo mu ngo akaba ari yo iyijyana ariko umuturage akagira icyo atanga kidakanganye. Kiriya ntabwo ari ikimpoteri twavuga ko gihoraho ni aho kwifashisha kuko kiratubangamiye natwe kigomba kuhava vuba”.

Icyo kimpoteri kibangamiye abaturage n’abakorera muri iyi santeri kiri hagati y’Akagari ka Nyarusazi na Kiniha, mu Mimidugudu ya Birembo na Nyakigezi.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ugushyingo 22, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE