Karongi: Barara mu gasozi mu gihe cy’imvura kubera kutagira ikiraro

Abaturage bo mu Tugari twa Bubazi na Gitwa mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, barambiwe kuba igihe cy’imvura baba bafite ibyago byo kurara iyo bagiye kubera ikiraro gihuza Utugari twombi cyasenyutse.
Aba baturage bifuza ko icyo kiraro cya Ndaba cyakongera kubakwa mu koroshya ubuhahirane bw’Utugari twombi kuko kibafasha cyane mu mirimo n’imigendernire ya buri munsi.
Mutimutuje Prisca, umwe muri abo baturage, yagize ati: “Ni imbogamizi gusa kuko kubaho tudafite ikiraro hano bibangamira imibereho yacu. Iyo imvura yaguye bamwe barara hano abandi bakarara hakurya. Iyo bitabaye ibyo abahatirije bajya kuzenguruka bagaca ku Kanyiramugozi epfo iriya kandi ni urugendo rurerure. Leta nidufashe cyubakwe.”
Mukagihana Donatile na we yagize ati: “Iki kiraro gihuza utugari tubiri, Bubazi na Gitwa. Iyo cyuzuye imvura yaguye nta kabuza abantu baca ukubiri no guca inshuro, imigenderanire igahagarara. Nka njye iyo imvura yaguye nshobora kumara n’icyumweru nicaye mu rugo kuko amazi aba ari menshi utabasha kwambuka.”
Yakomeje agira ati: “Nk’umubyeyi kandi ufite abana, biba ari urugamba rukomeye cyane ku buryo turamutse turi abaturage bavuga rikijyana twasaba n’uyu mwanya bakagitangira kuko kirakenewe cyane rwose.”
Muhimpundu Esther we avuga ko mbere ikiraro cya Ndaba kigihari cyacagaho imodoka, ubuhahirane ari bwiza ariko ngo kugeza ubu byose byarahagaze.

Ati: “Mbere nko mu myaka itanu ishize, iki kiraro cyacagaho imodoka abantu bagakora ubucuruzi batuje, abana bajya ku ishuri bakaba baziko barataha neza. Ariko ubu nawe reba iyo uyu mugezi wuzuye duhera hano ukaba wamamara nk’iminsi irindwi uri mu rugo. Ni ikibazo kidukomereye.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera buvuga ko ikibazo bakimenye ndetse bakaba baratangiye kugikorera ubuvugizi ku buryo mu gihe cya vuba gishobora kuzubakwa.
Nshimiyimana Jean Bernard, Umunyamabnga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Rubengera, yemeje ko kuri ubu batangiye inyigo cyane ko nko mu mwaka ushize hubatswe icya mbere iki na cyo kikaba ari cyo gitahiwe.
Yagize ati: “Ku bijyanye n’ikiraro cya Ndaba, icyo nabwira abaturage ni uko kiri mu nyigo kuko uyu mwaka batwubakiye icya Makurungwe. Icyo na cyo gihuza abaturage ba Bubazi na Gitwa na cyo turimo tugikorera ubuvugizi kizakorwa mu gihe cya vuba.”
Utu Tugari twombi dutuyemo abaturage biganjemo ababeshejweho no guca inshuro, ari na yo mpamvu babona iki kiraro cyubatswe byababera inzira nziza iborohereza mu bikorwa byabo.


