Karongi: Bambariye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Abaturage bo mu Karere ka Karongi, bahamya ko bakomeje urugamba rwo kurwanya abantu bose bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaza ko aho Igihugu kigeze ari heza kandi ko kidateze gusubira inyuma.
Abo baturage babitangarije Imvaho Nshya kuri uyu wa 07 Mata 2025 mu gikorwa cyo gutangaza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mukayisenge Ancille utuye mu Murenge wa Bwishyura, Akagari ka Gasura, Umudugudu wa Gatoki, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame kandi ko batagomba kubyibagirwa baharanira kurwanya abantu bakomeza kuyiha intebe bamwe bitwaje ko bari hanze y’u Rwanda.
Ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuri njye ni ihame kandi mbwira n’abandi kutabyibagirwa kuko ari amwe mu mateka mabi twagize tutagomba gusiga inyuma. Uyu munsi ndakangurira abantu bose kwirinda n’igisa n’ingengabitekerezo yayo cyose kuko iba nari mfite imyaka 7. N’ubwo nari muto hari icyo nabonye.”

Yakomeje agira ati: “Ubu mfite imyaka 38, icyo gihe nabonaga abantu ku musozi bicana ndi mu rugo mbireba. Byari birenze uko nabivuga ku buryo kumva umuntu uyipfobya yitwaje ko ari hanze birambabaza cyane. Tugeze heza kandi ntitwifuza gusubira inyuma.”
Undi muturage witwa Mukampabuka Thamar w’imyaka 53 y’amavuko, yabwiye Imvaho Nshya ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye afite imyaka 22 y’amavuko, ndetse ko ibyabaye byose yabibonye.
Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi sinzi… ni amahano akomeye yabaye mu Gihugu cyacu tutakwemera ko yongera kuba. Muri icyo gihe hari ubwo bicaga abantu mpari ndeba, twaba turi kumwe n’abantu 14, 16 bakabica njye nkarokorwa n’Imana mbese ibyabaye ntabwo twakwifuza ko byongera kuba. Ni ubuzima bubi twaburiyemo abacu n’Igihugu kirangirika”.
Yakomeje agira ati: “Abantu bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ubwo ntabwo bayizi , kuko umuntu uzi ibyabaga ntabwo yatinyuka kubihakana. Ababihakana benshi barijijisha ndetse n’abandi bakabeshywa bakavuga ibyo batazi.”
Mukampabuka Thamar yagaragaje ko hari abakoresha urubyiruko rutari ruhari, bakarushyiramo ibitekerezo bipfuye ariko agaragaza ko icyo biyemeje ari uguhangana nabo bose.

Ati: “Hari urubyiruko bayobya kuko rutazi amateka, twe rero twiyemeje kwigisha abacu n’abandi duhurira mu bice bitandukanye by’umwihariko muri iki cyumweru n’abana bari mu biruhuko, tukabigisha bagasobanukirwa Jenoside yatugwiririye nk’u Rwanda rw’ejo hazaza rukagendera kure ingengabitekerezo.”
Abo baturage bashimira ingabo za RPF- Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zigasubiza icyizere Abanyarwanda n’u Rwanda rukubakwa haherewe ku busa.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerald, mu ijambo rye ry’ikaze yashimiye abaturage bitabiriye igikorwa cyo gutangiza igikorwa cy’icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba gukomeza ibikorwa byo kwibuka.
Ati: “Turabashimiye ko mwitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka kandi tunabasaba gukomeza kwibuka munafata mu mugongo ababuriye ababo muri Jenoside yabaye mu Gihugu cyacu duharanira ko bitazongera ukundi”.
Mu Rwibutso rwa Gatwaro ruherereye mu Murenge wa Bwishyura ahatangiriye igikorwa cyo gucana urumuri rw’Icyizere no gushyira indabo ku Rwibutso haruhukiyemo imibiri isaga 15 000.

