Karongi: Bajujubijwe n’itoboka ry’amatiyo y’amazi ribamajije amezi 5 nta n’igitonyanga

Abaturage bo mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, Umudugudu wa Kabuga, Akagari ka Bubazi barasaba ubuyobozi kubafasha gusanirwa amatiyo y’amazi mu buryo buhoraho kuko ngo bahora babwirwa ko yatobotse nyamara ntibabone aho yatobokeye.
Ni abaturage baturiye umugezi rusange uri mu Mudugudu wa Kabuga, mu Kagari ka Bubazi, bagaragaza ko kutabona amazi bituma bavoma ibirohwa bakagira impungenge ku buzima bw’abana babo n’ubwabo kandi nyamara baturiye umugezi.
Rosarie Mukankomeje yagize ati: “Ntabwo tubona amazi hano kuko bahora batubwira ko ari amatiyo yacitse kandi ubu hashize amezi agera kuri 5 nta mazi tubona, twabaza ngo amatiyo yaracitse ariko ntibatubwire aho yacikiye. Turasaba ko badutabara bagakora amatiyo atuzanira amazi hano mu buryo buhoraho ku buryo twatandukana n’icyo kibazo.”
Yakomeje agira ati: “Aya mazi ni ayacu twese hano kandi ni ho honyine dufite ivomo rusange, bitugiraho ingaruka nyinshi kuko inzoka zo mu nda kuri twe no ku bana bacu ntabwo tuzazikira kuko nk’ubu iyo imvura yaguye n’ibyo tuvoma biba byivanze n’itaka mudukorere ubuvugizi.”
Ernestine Bigenimana utuye mu Kagari ka Bubazi yagize ati: “Ikibazo cy’amatiyo acika ntitumenye aho yacikiye kiratubangamiye cyane, ikindi ni yo yaje aza ari make cyane ku buryo atabasha kugera aha neza, araza agakomeza kumanuka epfo hano ntituyabone. Mudukorere ubuvugizi badusanire ayo matiyo ubuyobozi butubwira ko yacitse, tubone amazi kuko amezi ashize ari atanu nta n’ikirohwa kigera aha. Ikibazo cy’amazi hano ni uko kimeze, basimbuara ayo matiyo.”
Umuturage utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Niba ayo matiyo bayacira muri Gitesi ntabwo tubizi ariko aracika bakayakora amazi akaza umunsi umwe, ubundi akabura. WASAC barabizi ariko ntabwo bagikemura burundu. Mubatubwirire ko dukeneye amazi badufashe mu buryo burambye.”
Umuyobozi w’agateganyo wa WASAC mu Karere ka Karongi Fidele Niyishima, yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cy’amatiyo acika bakizi ariko ko bari bagishakiye umuti kuko ngo hari ubwo acikira mu mirima y’abaturage.
Uyu muyobozi yagaragaje ko bagiye gukorana n’abo bireba mu maguru mashya kugira ngo bafashe abaturage kongera kubona amazi.
Yagize ati: “Icyo kibazo iyo tukimenya tuba twarahise tugikemura kuko iyo tumenye ikibazo nk’icyo duhita tugikemura bakabona amazi. Hari imirimo Abashinwa bari kuhakorera bajyana imiyoboro hakurya turareba niba baraciye amatiyo ntitubimenye mbere. Rero kuba tubimenye, turahasura byihutirwa ikibazo gikemurwe uwo byacaho wese ariko abaturage babone amazi”.
Fidele Niyishima avuga ko mu Karere ka Karongi kugeza ubu, abaturage bafite amazi bari ku kigero cya 89%.
