Karongi: Arashimira Leta yamwubakiye ikamukura mu bwigunge

Umuturage wo mu Karere ka Karongi, yashimiye Leta y’u Rwanda yamufashije ikamukura mu bwigunge, ikamuha inka n’akazi muri VUP, bimufasha kubaho neza no kugira icyizere cy’ubuzima bitandukanye na mbere yavugaga ko yabaga hanze kubera kutagira icumbi.
Mukankundiye Jeannette ufite imyaka 78 y’amavuko, ni umuturage utuye mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Kibirizi, Umudugudu wa Kamusanganya. Avuga ko ubufasha yahawe na Leta bwamukuye mu bwigunge akongera kugira icyizere cy’ubuzima kuri ubu akaba afite amashimwe kuko arya, akaryama atanyagirwa
Aganira na Imvaho Nshya yagaragaje amashimwe menshi avuga ko mbere yararaga hanze, akabura icyo kurya akabona nta mpamvu yo kubaho afite kubera ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamugizeho ariko ubu akaba ari umwe mu bafite amashimwe.
Yagize ati: “Imvura yaragwaga nkanyagirwa, nkafata ibintu byose nkabishyira mu nguni imwe ubundi ikanyagirira kugeza ihise. Nta kintu nari nshoboye gukora, nta muntu mfite unyitaho. Muri make nari mbayeho mu buzima bubi kubera ko n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yansize ndi nyakamwe nta n’ikintu mfite.”
Yagaragaje ko nyuma yaje kugobokwa akubakirwa inzu, akanahabwa n’inka ndetse n’Ikigo cy’Ishuri cya GS Kibirizi kimwegereye kikaza kujya kimuba hafi mu buryo bwo kumuha ibyo kurya no kumwereka ko atari wenyine.
Yagize ati:”Mbere y’uko nubakirwa iyi nzu nari ngiye gupfa. Nagobotswe n’Imana n’Igihugu n’ikigo cya GS Kibirizi kinyegereye, kuko hari n’ubwo naburaraga, nkarara aho mbonye ku muhanda. Nageze aha mbere yo mu 1994 inzu yari ihari ni nayo nabagamo, yari imeze nk’ikiraro narabuze ubushobozi buyubaka.”
Avuga ko hashize hafi umwaka n’igice inzu ye yubatswe ku bufasha bw’umuganda w’abaturage n’inkunga ya Leta.
Ati: “Hari gushira igihe kingana n’umwaka inzu yubatswe, kuko n’akari gasigaye kari karasenywe n’ibiza byo mu 2023. Ubu mbayeho neza, ntabwo imvura igwa ngo inyagirane n’ibyanjye, Leta yacu yarakoze cyane”.
Mukankundiye avuga ko uretse kubakirwa inzu aherutse no guhabwa inka muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda aho ayitezeho kumuha amata azajya agurisha andi akayanywa ndetse akaba azakora n’ubuhinzi bwa tugabane (abantu bafatanya umurima basarura bakagabana), kugeza aguze ahe.
Ati: “Muri uyu mwaka bampaye inka nziza muri gahunda ya Girinka nayo nyitezeho amata n’ifumbire ndetse ndatekereza ko izamfasha kugura umurima wanjye binyuze no mu ifumbire. Nzabihuza inteze imbere.
Umuyobozi w’Ikigo cya GS Kibirizi Ntawurusekwa Thatien, yabwiye Imvaho Nshya ko nk’abaturanyi ba Mukankundiye Jeannette, bakora ibishoboka byose ngo bamube hafi kandi bikaba bitanga umusaruro kuko ntacyo akibura.
Yagize ati: “Mukankundiye tugerageza kumuba hafi, tukareba ibyo yaba akeneye mu buryo bwa buri munsi bwo kubaho tukabimuha dufatanyije n’inzego z’ubuyobozi twizeye ko atazongera kwibona ari wenyine”.
Umuyobozi w’Ikigo kandi avuga ko kubufatanye n’abarimu, bishyize hamwe bakamugurira ihene yororeye hamwe n’iyo nka ndetse agaragaza ko batazigera bahagarika kumufasha kimwe n’abantu batishoboye.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerard, yabwiye Imvaho Nshya ko bafashije uwo mubyeyi kandi bifuza ko n’abandi byabageraho.
Ati: “Ni byiza ko afite amashimwe kandi nk’uko gahunda ya Leta iri, turifuza gukomeza gufasha n’abandi kwiteza imbere ndetse bikaba biri mu nshingano z’ubuyobozi.”
Umuyobozi w’Akarere avuga ko mu mwaka ushize batanze inka zigera muri 500 mu Karere kose.
