Karongi: Arasaba ubufasha bwo kujyana umwuzukuru we ufite ubumuga ku ishuri

Mukamwiza Jacqueline, utuye mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Kibirizi, Umudugudu wa Kimigenge, arasaba ubufasha buzamufasha kujyana umwuzukuru we ufite ubumuga ku ishuri nyuma y’aho umwana we amubyariye agahita amuta.
Mu kiganiro n’uwo mubyeyi agaragaza ko umukobwa we witwa Mukamana Claudette yabyaye Icyingabiye Reponse tariki ya 22 Gashyantare 2013, amubyarira mu bitaro bya Gisenyi, mu Karere Rubavu, hanyuma mu 2016 agenda atavuze iyo agiye ku buryo ubu ngo batazi aho aherereye kandi kuba nyirakuru nta bushobozi afite bikaba byaraviriyemo uyu mwana kutiga.
Nyuma yo gusigirwa uwo mwuzukuru we, Mukamwiza Jacqueline udafite aho kuba akaba ari nta n’umugabo afite, yakomeje kumufasha ariko ngo aho bigeze imbaraga ze ziri kugenda zishira, cyane ko ari ubuyobozi n’abaturanyi be bose bazi ko yasigiwe uwo mwana, akaba ari ntaho atageze amushakisha ariko akamubura agahitamo gutuza.
Yagize ati: “Njyewe narimbayeho nabi, ntagira aho kuba, ubwo umwana wanjye w’umukobwa ajya i Gisenyi kubyarirayo uyu mwana ubona. Namumazeho ibyumweru bibiri, amaze kubyara tariki 22 Gashyantare 2013 umwana mujyana aho nabaga, tukajya tubona umwana ntahagarara ariko twabaza abaganga bakatubwira ko azahagaragara bavuga ko akiri muto.”
Yakomeje agira ati: “Byakomeje gutyo, umwana guhagarara biranga tuza kumenya ko afite ikibazo cy’ubumuga, ubwo nyina we yahise agenda ubwo muri 2016, asiga umwana. Nifashishije inshuti n’abavandimwe mbibwira n’ubuyobozi turashaka turaheba, umwana ndamuvuza kugeza aho imbaraga zanjye zarangiriye yanze gukira.”
Avuga ko uyu mwana akeneye ishuri kimwe n’abandi ariko imbogamizi akaba ari uko we nta bushobozi afite bityo agasaba abagira neza kumufasha kuko we imbaraga ze zabaye nkeya.
Ati: “Njyewe nahoze ntunzwe no guca inshuro n’ubu ni zo zintunze, iyo umuntu ambwiye ngo mfite umurima, ndawuhinga tukagabana, ni ibyo bintunze, nta munsi y’urugo ngira kandi mfite n’abandi bana nitaho bakenera ishuri. Kubera ubushobozi buke no kumugara kw’amaso yanjye n’ingingo ndasaba uwo ari wese wamfasha kujyana uyu mwana ku ishuri, na we akagira uburenganzira nk’ubw’abandi bana.”
Mukamwiza Jacqueline, yagaragaje ko amafaranga y’ishuri ry’uyu mwana atayabona ku bwe kuko muri Rubengera nta kigo gihari yakwigaho uretse ku mujyana i Gatagara.
Bamwe mu baturanyi be, bagaragaza ko uwo mwana abonye uburyo bumufasha kujya kwiga byamutegurira ejo heza kubera ko ngo babona afite ubwenge budasanzwe.
Umwe yagize ati: “Uyu mwana afite ikibazo cy’ingingo zidakomeye kuko ntabasha guhagarara cyangwa kugenda, ndetse no kuvuga ntabwo avuga neza kuko hari ibyo avuga ntubyumve, uko tubona arasobanutse, aribuka, arashabutse, mbese abonye uko agera ku ishuri akiga nk’abandi bana byamutegurira ejo hazaza he.”
Undi yagize ati: “Nyina twaramubuze, kandi uyu mubyeyi ubona ko mu bushobozi afite agerageza. Yunganiwe ku ishuri ry’umwana, byamufasha.”
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu yagaraje ko ikibazo cy’uyu mubyeyi ntacyo yamenye mbere, asaba ko yakwegera Ubuyobozi bukamufasha.
Ati: “Uwo mu byeyi n’uwo mwana ntabwo nari mbazi ariko nk’uko ubuyobozi dukangurira abaturage kwegera Inzego z’ibanze uko zikurikirana kugira ngo ikibazo cyabo kimenyekane kibe cyakemurwa, na we ndamusaba kubikora gutyo dukorane n’ababishinzwe abe yafashwa.”
Yasabye n’abandi bafite ibibazo kutajya babyicana ahubwo ko bakwiye kujya begera ubuyobozi bubegereye nabwo bukagaragaza ikibazo cyabo kikabasha gukemuka vuba.
