Karongi: Akanyamuneza k’umubyeyi wahawe na Leta inka y’inshumbushanyo

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 25, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Uwineza Michelline utuye mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gisanze, Umudugudu wa Kibandi arashimira Leta y’u Rwanda yamushumbushije inka nyuma yo kumwiba iyo yari asanganwe bakayibana n’iyayo.

Uwineza avuga ko inka yari afite yari yarayiguze mu 2020 ikamufasha kubona ifumbire, amata no kwishyura ubwishingizi mu kwivuza ndetse akabonamo n’amafaranga y’ishuri.

Nyuma y’aho bayibiye bayisanze mu kiraro cyayo bakayibana n’iyayo, Uwineza Michelline avuga ko yari yarasubiye hasi cyane mu mibereho. Ati: “Nkifite inka yanjye, nabagaho neza n’umuryango wanjye, kuko twabonaga ifumbire, tugashyira mu murima twakodeshaga n’undi yahingaga akagabana na nyira wo, tukagira umusaruro waduhazaga ku buryo twari tugeze aho gushaka kugura umurima wacu tubikesha inka, ariko bakadusubiza inyuma barayiba.”

Yakomeje agira ati: “Aha hantu ubona, harafunze cyane, ni heza ndetse ntabwo byumvikana ko igisambo cyari gupfa kuhinjira kuko nari narakoze iyo bwabaga ariko kubera ubukana bw’igisambo kirayitwara. Byarambabaje ndayikurikirana ariko kugeza ubu ndashimira Leta yacu y’Ubumwe yanyitayeho ikampa inshumbushanyo ya Girinka.”

Uyu mubyeyi avuga ko nyuma yo guhabwa iyi nka, ingamba zikomeje kuko ngo imaze igihe gito ibyaye nawe akaba yitegura kwitura.

Ati: “Iyi yabyaye nanjye nzayitura, ubundi ntangire kunywa amata neza, ndateganya kugura umurima wanjye ku giti cyanjye gusa kugeza ubu umusaruro nkura mu wo nkodesha ungana n’imifuka 3 ku gihembwe urantunze, nishyurira abana ishuri, tugura ubwishingizi mu kwivuza ku gihe, kandi ubu naguze imbwa iba hano mu gipangu cyanjye yo kumfasha kurinda umutekano w’iyi nahawe ku buryo ntawe uzongera kuyinkura mu nzara.”

Abaturanyi ba Uwineza Michelline, bavuga ko bishimira uburyo Leta yamuhaye inka yo kumuhoza amarira bagaragaza ko yari ayishoboye kandi inamufasha.

Utifuje ko amazina ye ajya hanze yagize ati: “Ndashimira Leta yacu y’Ubumwe, yarebye ubuzima Uwineza yari abayemo ko bwari bushingiye ku nka yari afite, buramushumbusha none urabona ko yabyaye. Ni amashimwe kuri twe nk’abaturanyi be kuko agiye gukomeza kwiteza imbere natwe tuzaboneraho amata.”

Mulisa Antoinette, avuga ko ashimira ubwirinzi Uwineza Michelline yashyizeho kugeza anaguze imbwa yizeye ko izamumenyesha ko hashobora kuba hari ugiye kumwiba.

Ati: “Yaguze imbwa bakimara kumwiba inka ye. Turishimira ko bamushumbushije kuko ni umugisha no kuri twe nk’abaturanyi kuko azaduha amata, nibiba ngombwa tubone ku ifumbire n’ibindi.”

Veterineri w’Umurenge wa Rubengera Ngiricyizere Christian yavuze ko Uwineza Michelline yashumbushijwe nyuma yo gusanga nta ruhare yagize mu bujura bw’inka ye.

Ati: “Umuturage wibwe inka ashobora gushumbushwa agahabwa indi nka ya Girinka, igihe isuzuma ryakozwe n’Umudugudu rikemezwa n’Akagari, rigaragaje ko nta ruhare yagize mu bujura bw’inka ye. Rero twasanze Uwineza nta ruhare afite mu kwibwa inka yari asanganwe bituma tumushumbusha”.

Yakomeje avuga ko mu Murenge wose wa Rubengera hamaze gutangwa inka 1 721 muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda, ndetse ashimangira ko izatanzwe zose zari zifite ubwishingizi bw’Umwaka.

Ati: “Amabwiriza avuga ko inka itanzwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda iba ifite ubwishingizi bw’umwaka umwe ariko ushobora kongerwa na nyirayo wayihawe mu gihe warangiye. Ibi tubikora rero kugira ngo uwo muturage ayorore atekanye.”

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 25, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE