Karongi: Abaturiye urutare rwa Ndaba barahifuza iterambere 

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 4, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Abaturage bo mu Karere ka Karongi, barasaba ko ku Rutare rwa Ndaba hashyirwa ibikorwa remezo birimo amateka y’urwo Rutare ndetse bakajya banabona akazi kabafasha gutunga imiryango yabo kuko habumbatiye amateka.

Abo baturage bavuga ko ku Rutare rwa Ndaba hakunze kugera abantu bashaka kumenya amateka no kwirebera isumo ry’amazi, ariko hakaba imbogamizi z’uko batabona ababasobanurira mu buryo bw’umwihariko.

Uwase Jean Paul yagize ati: “Hano ku Rutare rwa Ndaba hakenewe hoteli nziza ndetse n’inzu irimo amateka y’Urutare. Iyo hoteli ihaje, bamwe twahabona akazi mu buryo buhoraho tukarubyaza umusaruro bikadufasha gutunga imiryango yacu. Turasaba ubuyobozi bwacu kubirebaho kuko birakenewe rwose”.

Undi muturage witwa Hategekimana Aimable utuye mu Mudugudu wa Rusebeya, Akagari ka Gitwa mu Murenge wa Rubengera, yagize ati:”Twabanje gusaba ko muri iri shyamba hakongerwamo ibiti, ndetse tunasaba ko hakubakwa ibikorwa remezo bizakurura ba mukerarugendo benshi batubwira ko bazabikora ariko umwaka uri gushira tubona nta gikorwa.”

Yakomeje agira ati: “Icyo tubona byafasha rero ni uko hari ubwo nka hano ku Rutare rwa Ndaba hahagarara umushyitsi ushaka kumenya amateka ariko icyo tubona ni uko ataha ntacyo amenye.

Hari akajagari kenshi, ariko hagiye inzu y’umwihariko yanashyirwamo ibyo ba mukerarugendo bajya bakenera, n’uwo muntu ubasobanurira neza amateka akanabatembereza, byaba ari byiza.”

Nzabandora Sylvestre we yagize ati: “Njye nk’umuntu uturiye uru Rutare mbona hakenewe iterambere ryihariye risigasira amateka yarwo. Abana bahaba basobanura nabi amateka kandi ugasanga basa nabi ku buryo banafatwa nk’ibisambo ariko hakozwe neza hagashyirwa abantu basobanutse hano hagira umwihariko”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerard yijeje abo baturage ko ibikorwa byo kubaka ibikorwa remezo kuri urwo Rutare biri gutegurwa kuko hari abafatanyabikorwa babisabye Akarere bagaragaza ko bifuza kugira icyo bahakorera bijyanye naho kandi ko biri gukorwaho.

Yagize ati: “Hari abashoramari bagaragaje ko bashaka kuhashyira ibikorwa birimo ‘Coffee Shop’ n’ubundi bucuruzi bujyanye na hariya kandi biri mu murongo mwiza ku buryo abaturage baho bashonje bahishiwe mu gihe byaba bitangiye gukorwa.”

Urutare rwa Ndaba ruherereye mu Mudugudu wa Rusebeya, Akagari ka Gitwa, mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, mu Ntara y’Uburengerazuba. Ni urutare rurerure rumanukaho umugezi na wo witwa Ndaba ufite isumo.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 4, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE