Karongi: Abaturage bugarijwe n’ibisambo barasaba umuhanda uriho n’amatara

Abaturage baturiye umuhanda wubatse hagati y’Akagari ka Gisanze na Kibirizi ukanyura ku byuzi, barasaba ko wa kubakwa ugashyirwamo kaburimbo ndetse n’amatara mu rwego rwo kuzamura umutekano wabo by’umwihariko mu gihe cy’umugoroba.
Rukundo Patrick aganira na Imvaho Nshya yavuze ko ukwiriye gukorwa ugashyirwamo na kaburimbo n’amatara akajyaho.
Ati: “Uyu muhanda ukwiriye kujyamo kaburimbo ndetse hagashyirwaho n’amatara kubera ko uri hafi y’Umujyi wa Karongi ugahuza Akagari ka Gisanze n’Akagari ka Kibirizi. Impamvu dusaba ko hashyirwamo kaburimbo n’amatara rero ni uko ubuyobozi bwagiye bubidusezeranya kenshi ariko ntibishyirwe mu bikorwa. Kaburimbo izatuma wagurwa na biriya biraro bituzuye bikurwemo, hanyuma amatara azatuma tubasha gucika ibisambo biba inaha bitega abantu mu masaha y’umugoroba”.
Yakomeje agira ati: “Aha hantu hanyura abantu benshi barimo abo muri Rutsiro baba baje kurangura inka, tukumva ko rero mu gihe waba ukozwe, hakoreshwa imodoka cyane kurenza uko hakoreshwa za moto nk’uko bimeze ubu bigatuma ubuhahirane bwiyongera.”
Mugorewindekwe Domitilla uturiye uyu muhanda avuga ko bifuza ko umuhanda wakubakwa ugashyirwamo na kaburimbo.
Ati: “Uyu muhanda bawubatse bagashyiramo na Kaburimbo byadufasha kuko hano haba ibisambo, byadufasha bigacika”.
Yakomeje agira ati:”Urabona ko harimo uturaro twashaje ndetse n’umuhanda ubwawo urashaje, rero ubuyobozi budufashe butwubakire umuhanda n’ubuhahirane bukomeze kwiyongera hagati yacu n’abaturanyi”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Rubengera Nshimiyimana Jean Bernard, yavuze ko ikibazo cy’uwo muhanda bakizi kandi ko kuwukora biri muri gahunda.
Ati: “Icyizere cyo gukora uyu muhanda kirahari by’umwihariko ko no mu igenamigambi duteganya mu minsi iri imbere, duteganya kugenda tunoza imihanda mu rwego rwo kunoza imiturire mu Murenge wacu wa Rubengera cyane cyane muri utwo tugari harimo Gisanze na Kibirizi”.
Yakomeje agira ati: “Uriya muhanda rero urakenewe cyane ndetse no ku bijyanye n’abajura, turakomeza gukaza amarondo dufashijwe n’inzego z’umutekano. Amatara nayo twabizeza ko azagenda ahagera, rwose bashonje bahishiwe”.
Uyu muhanda unyurwamo n’abakora ubucuruzi butandukanye bahahirana , wifuzwa cyane n’aba baturage bijejwe ko bizakorwa mu gihe cya vuba bakabona umuhanda mwiza uriho n’amatara.
