Karongi: Abatujwe mu Mudugudu wa Kabeza bamaze imyaka 4 mu icuraburindi

Abaturage bo mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, Akagari ka Kibirizi, Umudugudu wa Kabeza batujwe mu Mudugudu wa Kabeza barasaba guhabwa amashanyarazi nyuma y’imyaka ine bahawe inzu.
Abo baturage bavuga ko kutagira umuriro byabagizeho ingaruka harimo kuba byaradindije imyigire y’abana babo.
Baragaza ko ikibazo cyo kutagira umuriro bakigejeje ku buyobozi bw’Umurenge wa Rubengera ndetse ngo bakabaka n’ibyangombwa bagira ngo bagiye kubaha umuriro ariko bagategereza amaso agahera mu kirere.
Basaba ko bakwibukwa bakavanwa mu icuraburindi rituma urubyaro rwabo rutabasha kwiga neza na bo bagasa n’abasigaye inyuma mu bikorwa byo kwiteza imbere.
Uwahawe izina rya Ndikubwimana Joseph watujwe mu Mudugudu wa Kabeza akaba atari yabona umuriro avuga ko abangamiwe nabyo cyane.
Ati: “Ikintu kitubangamiye muri uyu Mudugudu wacu ni umuriro. Bumara guhumana wakwinjira mu nzu, ugakubita umutwe ku kibambasi. Udutadowa dukoresha ntabwo duhagije, turasaba ko baduha umuriro.”
Yakomeje agira ati: “Iki kibazo twakigejeje ku Buyobozi bw’Umurenge nyuma baraduhamagara ngo tujyane ibyangombwa tugira ngo bagiye kuduha umuriro ariko kugeza ubu, twarahebye. Kuri njye mfite n’umwana muto wiga, buriya ntabwo yabasha gusubiramo amasomo kuko ntabwo haba habona ni imbogamizi rero.”
Nyinawumuntu Flora, agaragaza ko abangamiwe no kuba nta muriro afite.
Ati: “Ikibazo kimbangamiye hano ni uko ntacana kandi ubuyobozi burakizi kuko twarabibabwiye, bafata amarangamuntu, ntibadusubiza. Kimwe nk’abandi Banyarwanda natwe turasaba ko twaba ahabona tukava muri iri curaburindi tumazemo imyaka.”
Uyu ahuza na Mukaburanga Claudine, wavuze ko ubwabo haramutse hari n’ubushobozi busabwe babutanga ariko na Leta ikabasha kubona umuriro.
Ati: “Dukeneye umuriro cyane kuko nk’ubu hari ubwo umwana wanjye ku ishuri bamuha umukoro akabura uko awukora kubera ko nta muriro kandi n’agatara dufite ntabwo yabasha kukigiraho ngo bishoboke kubera ko arwara amaso. Twavuye ku Murenge tubaha indangamuntu zacu ariko ntabwo baduhaye igisubizo kugeza ubu hashize igihe kinini dutegereje.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Rubengera Nkusi Medard yagize ati: “Nk’ubuyobozi tuba dusanzwe dufite abafatanyabikorwa iyo bigaragaye ko abaturage batishoboye turabifashisha n’uwo muturage akaba yagira umuriro. Icyo twabwira abo baturage rero ni uko hari uruhare rw’ibanze na bo basabwa gushaka kuko kugura ibibanza no kubaka twarabibakoreye n’ubwo batishoboye ariko hari icyo bashobora kuba babona.”
Yakomeje agira ati: “Ariko muri gahunda nziza Leta yacu ifite yo gufasha abatishoboye, Umudugudu wabo waratekerejwe ko ugomba kuzafashwa muri gahunda yo guhabwa umuriro w’amashanyarazi ariko sinavuga ngo ni uyu munsi cyangwa ni ejo iyo usaba urarindira. Baba bakora ibyo bashoboye ariko bakarindira kuko ubuyobozi burabatekereza bazawubona.”
Mu mibare iheruka yo muri 2023/2024, umuyobozi w’Umurenge wa Rubengera yabwiye Imvaho Nshya ko ingo zifite amashanyarazi zari 60%.
