Karongi: Ababyeyi bahangayikishijwe no kuba abakobwa babo batabereka ibirori

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Karongi by’umwihariko Umurenge wa Rubengera, bavuga ko abakobwa baho batajya babereka ibirori ahubwo bishyingira, bamwe bagaterwa inda hakaba n’abishora mu buraya.

Abo babyeyi bavuga ko umuco wo kubyarira iwabo ku bakobwa uri kubakururira kutabona ibirori nk’ababyeyi kandi ntako batagira ngo babigishe uko bakwiriye kwitwara.

Bongeraho ko iyo myitwarire mibi ituma batabona ibirori by’abakobwa babo akenshi bituruka ku bishora mu nzoga, abatwarwa n’iraha bikabagusha mu bishuko n’ibindi, bakavuga ko bibangamira umuco nyarwanda.

Umwe mu babyeyi utuye mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gacaca, Umudugudu wa Remera yemeza ko kubona ubukwe ku bana babo b’abakobwa byabaye inzozi na cyane ko nawe amufite wabyariye mu rugo.

Ati: “Abana bacu ntabwo bakitwereka ibirori, tugira ngo turahumbije tukabona babyariye mu rugo. Ni umwana wawe ntaho wamushyira ubwo ukamurera gutyo gutyo, ejo akazana undi. Njye mbona byarabaye rusange abakobwa bo muri Rubengera bageraho bakabigira umuco”.

Mugenzi we (umugabo), nawe asanga kubyarira uwabo ku bakobwa bibabuza ibirori.

Yagize ati: “Kera umwana yabaga ategerejweho ibirori ariko kugeza ubu, muri aka gace kugira ngo uzabone umubyeyi uheruka ibirori by’umwana we, ni ikibazo gikomeye. Turasaba abana bacu rero kwisubiraho bagakora ibijyanye umuco.”

Umusaza ugeze mu zabukuru, yabwiye Imvaho Nshya ko muri Rubengera hari ikibazo cyo kubyarira mu rugo, bigatuma gukora ubukwe biba amateka ashimangira ko ahanini biterwa no gukunda iraha kw’abakobwa bamwe na bamwe asaba ubuyobozi gukomeza ku bitaho dore ko ngo bo ntako batagira.

Ati: “Biraduhangayikishije pe sinkubeshye. Abakobwa bacu hano bakunda amaraha, baroshywa ngo babone za telefone nziza n’ibindi ariko ubuyobozi ntako butagira, turizera ko ubukangurambaga buzakomeza gufasha mu gukemura ibibazo bitandukanye byugarije abo bakobwa bacu ariko natwe ababyeyi tugashyiraho akacu.”

Umwe mu bakobwa batewe inda ku myaka 13 avuga ko hari abakobwa bashukishwa ibintu n’abagabo bigatuma babyarira iwabo, bamwe muri bo bagatakaza icyizere cyo kubaka urugo.

Ati: “Hari bamwe baterwa inda zitateganyijwe kubera gushukishwa ibintu, abagabo bamara kubatera inda bakitakariza icyizere hakaba n’ubwo bumva batagikeneye kubaka ingo.”

AYongeraho ati: “Natewe inda ndi iwacu mu rugo, ndahabyarira ariko njye impamvu byambayeho ni uko ntigeze mpabwa impanuro n’umubyeyi wanjye bigatuma nkura nabi yewe ntanazi uko gutwita bimera, uko kujya mu mihango bimera ku buryo nari nzi ko nta mukobwa w’imyaka 13 wabyara. Kubera ubumenyi buke bwo kutamenya ko iyo abantu baryamanye umwe atwita, umuntu yaranshutse birangiye anteye inda.”

Avuga ko ababyeyi bakwiye kongera imbaraga mu kuba hafi abana babo no gukomeza kubashakira imirimo yo gukora, kuko byagabanya umuvuduko w’ibishuko. Hari ababikora kubera kubura imibereho, ariko baramutse bafite icyo gukora byagabanyuka cyangwa bagakomeza guhabwa amasomo atuma bakomeza kumenya ko kubyarira mu rugo atari indangagaciro nziza y’Umunyarwandakazi. Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Umuhoza Pascasie yavuze ko koko ababyeyi barushaho kwita ku bana, bityo bakajya berekwa ibirori.

Yagize ati: “Ababyeyi bamwe bihunza inshingano bigatuma batigisha abana babo, ariko dufite inzu y’urubyiruko bigiraho bakanahahererwa serivisi n’ubumenyi bw’ubuzima bw’imyororokere ku bakobwa no ku babyeyi. Twizera ko ibyo bizakemura ikibazo, abakobwa bakajya bakora ubukwe.”

Yakomeje agira ati: “Hirya no hino mu Karere ku bigo nderabuzima, ubumenyi bwo guhugura abana babo barabuhabwa, n’abafatanyabikorwa bacu bamwe na bamwe batanga ubwo bumenyi. ku buryo ntekereza ko n’urwo rubyiruko aho hose ruhibona”.

Umuhoza Pascasie yabwiye Imvaho Nshya ko abakobwa batewe inda bagera ku 152 ndetse ko hari uburyo bafashwamo.

 Ati: “Ikibazo cy’abakobwa babyarira iwabo kirahari kuko abakobwa batewe inda twabaruye ni 152. Uyu mwaka abagera ku 100 bamaze guhuzwa n’amahirwe abafasha kwigira kuko bize imyuga itandukanye harimo 65 basoje kwiga bazanahabwa ibibafasha gutangira gukora (startup toolkits) ku wa 15 Ukwakira 2024 bazasoza ku mugaragaro.”

Asaba ababyeyi kurushaho kwita ku nshingano zabo za kibyeyi, kuko nubwo Akarere kakwigisha bitakuraho inama n’impuguro z’ababyeyi.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE