Karidinali Kambanda yavuze urwibutso Papa Benedigito wa XVI asigiye Afurika

Ku wa Kane taliki 5 Mutarama 2023, ni bwo habaye umuhango wo gusezera bwanyuma no gushyingura uwari Papa Benedigito wa XVI witabiriwe n’imbaga nini y’abantu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, aho benshi bagaragaje uburyo yari umunyabwenge kandi yoroheje mu mutima mu kuzuza umuhamagaro we.
Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Karidinali Kambanda yavuze imyato Papa Benedigito wa XVI wasigiye urwibusto rukomeye umurimo w’ubusaseridoti muri Kiliziya zo muri Afurika, avuga ko azibukirwa bikomeye ku ruzinduko yagiriye muri Afurika n’inyandiko yise Ukwiyemeza kw’Afurika mu ivugabutumwa (Africae Munus) yatangaje nyuma yo guhurira n’Abasaseridoti bo muri Afurika muri Beni taliki ya 19 Ugushyingo 2011.
Mu kiganiro yagiranye na Vatican News, Karidinali Kambanda yashimgnaiye ko ueuzinduko Papa Benedigito wa XVI yagiriye muri Afurika mu mwaka wa 2009 no mu 2011 rwari ingirakamaro cyane ku murimo w’ubusaseridti ku mugabane.
Yavuze kandi ko Papa Benedigito yabonaga umugabane w’Afurika nk’igihaha cy’imyemerere y’abatuye Isi bitewe n’isura ukwemera kw’Abanyafurika gufite mu ruhando mpuzamahanga n’uko bagararagaza ukwihangana gutangaje mu kwizera.
KaridinaliKambanda yagize ati: “Twibuka Ingendo z’ivugabutumwa yagiriye muri Afurika. I Cameroon mu 2009 yatangaje ndetse atangiza inyandiko y’umurimo (Instrumentum Laboris ) muri Sinode ya kabiri yihariye y’Abasenyeri bo muri Afurika. Twibuka uruzinduko rwe muri Angola, igihugu cyazahajwe n’intambara n’amacakubiri imyaka myinshi. Ubutumwa bwe muri rusange bwari ubw’amahoro n’ubwiyunge. Nanone kandi hari uruzinduko rwe rutazibagirana yagiriye muri Benin.”
Mu ruzinduko yagiriye muri Repubulika ya benin, Papa Benedigito ni hoyagaragarije Kiliziya y’Afurika igishushanyo mbonera cy’uko umurimo wabo uhagaze ari cyo yise Ukwiyemeza kw’Afurika/ Africae Munus.
Africae Munus yabaye umusaruro w’inganzi wa Sinode y’Abepisikopi b’Afurika yabereye i Roma mu kwezi k’Ukwakira 2009 ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kiliziya muri Afurika mu murimo w’Ubwiyunge, Ubutabera n’Amahoro.”
Inyandiko ya Papa Benedigito yibutsa kiliziya muri Afurika agaciro k’ubwiyunge, ubutabera n’amahoro nk’inzego z’ingenzi zo kwibandaho mu murimo w’ivugabutumwa.
Karidinali Kambanda yavuze ko inyandiko ya Papa Benedigito ku murimo w’ubusaseridoti muri Afurika itazibagirana kandi ko igomba kugerwaho muri gahunda y’igihe kirekire.

Ati: “Ni gahunda y’igihe kirekire kuko igaruka ku ngorane zikomeye ubukirisitu buhura na zo muri Afurika. Muri zo harimo ihohoterwa rishingiye kuri Politiki, n’amakimbirane atizwa umurindi n’itandukaniro ry’amoko mu gihe iryo tandukaniro rifashwe nabi. Itandukaniro ry’amoko n’imico yacu rirakungahaye cyane ku buryo rishobora kubyazwa umusaruro uteza imbere ibihugu byacu. Iryo tandukaniro ni ryiza nk’amabara atandukanye mu busitani.”
Mu ruzinduko yagiriye muri Repubulika ya Benin, Papa Benedigito ni hoyagaragarije Kiliziya y’Afurika igishushanyo mbonera cy’uko umurimo wabo uhagaze ari cyo yise Ukwiyemeza kw’Afurika/ Africae Munus.
Africae Munus yabaye umusaruro w’inganzi wa Sinode y’Abepisikopi b’Afurika yabereye i Roma mu kwezi k’Ukwakira 2009 ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kiliziya muri Afurika mu murimo w’Ubwiyunge, Ubutabera n’Amahoro.”
Inyandiko ya Papa Benedigito yibutsa kiliziya muri Afurika agaciro k’ubwiyunge, ubutabera n’amahoro nk’inzego z’ingenzi zo kwibandaho mu murimo w’ivugabutumwa.
Akomeza agaragaza uburyo Africae Munus ishimangira ubumwe, ubwiyunge, ubutabera, amahoro no guharanira ko ubwumvikane buganza mu gihe ibitandukanya abantu bihawe intebe.
Ati: “Ni imbogamizi ikomeye ku bukirisitu b’Abanyafurika kubera ko bakira ukwizera kwabo banezerewe, ariko iyo bigeza ku moko abatandukanya atangiye guhindurwa mu nyungu za Politiki, kubaho mu kwizera kwa gikirisiru bihura n’ingorane.”
Yavuze ko iyo ibibatandukanya bikoreshejwe mu bitekerezo bya Politiki bitareba kure ndetse n’ingengabitekerezo ya Politiki igoretse igamije gusa gucamo abantu ibice mu kubayobora, ibyo bishobora gusenya ibihugu.
Ati: “Kubona ishusho y’Imana muri mugenzi wanjye dutandukanye, uturuka mu bwoko butandukanye n’ubwanjye, bikunze kuba ingorabahizi ku myizerere yanjye. Ubutumwa bwiza n’ukwemera kwanjye byose bimpamagarira kwakira no guha ikaze abandi nkabakorera ntitaye ku bidutandukanya. Aha urabona ko intumbero y’ubutumwa bwiza ishobora guhura n’ingorane ku bakirisitu bo muri Afurika mu gihe bahanganye n’ibitekerezo bibatandukanya.”
Karidinali Kambanda avuga ko ‘Africae Munus’ ikora kubikomere by’Afurika kuko buri mukirisitu asabwa kureba ubuzima uko Imana ibubona mu rukundo rwa kivandimwe. Yakomoje ku buryo hari Abamaritiri b’Abanyafurika bemeye guhorwa ubwo butumwa bwiza kuko banze kurekura intumbero ya gikirisitu, ari byo byitwa guhorwa imyemerere yabo.
Ati: “Hano mu Rwanda dufite ubuhamya bwinshi, bumwe muri bwo ni ubw’umuryango wa Cyprien Rugamba na Daphrose Mukasanga bishwe kubera ko babayeho biringira ubutumwa bwiza bw’urukundo bunyuranye n’imyumvire y’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Cyprien na Daphrose Rugamba bari abayoboke ba Kiliziya Gatolika babaga mu Muryango w’Abakarisimatike n’Umuryango wa Emmanuel wageze mu Rwanda mu mwaka wa 1990. Ku ya 7 Mata 1994, bicanwe n’abana babo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, badahowe gusa kuba bari mu bwoko bw’Abatutsi, ahubwo no kuba bararwanyije cyane ivangura n’amacakubiri byari ku isonga mu miyoborere ya Guverinoma yariho icyo gihe.
Guhera mu mwaka wa 2015 ni bwo Vatican yatangije ubushakashatsi bugamije kubashyira mu Batagatifu . Karidinali Kambanda ati: “Ibyo n ibyo Africae Munus yatwigishije ishyigikiwe na Papa Benedigito. Ni umurage ukungahaye cyane Papa Benedigito wa XVI yadusigiye.”
Guhera taliki ya 1 kugeza ku ya 4 Mutarama, abasaga 200,000 ni bo baje kunamira no gusezera kuri Papa Benedigito muri Bazilika yitiriwe Intumwa Petero i Vatican. Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura hamwe n’abamubanjirije, wayobowe na Papa Francis wamusimbuye amaze kwegura mu mwaka wa 2013.
