Kamonyi: Nyamiyaga babangamiwe no kutagira amazi bagakoresha ay’imvura

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gashyantare 12, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kidahwe, mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi bavuga ko bifuza kugezwaho amazi meza, bakareka gukoresha amazi y’imvura nayo babona bibasabye kureka amashitingi.

Uwamahoro Chantal ni umwe mubaturage batuye muri uyu murenge wa Nyamiyaga.

Yagize ati “Ivomo tuvomaho umanuka hariya hepfo muri Gakete ni ho hari iriba naryo ridusaba kuhakora amasuku kuko ni epfo mu mubande, ikindi ufite ubushobozi aravomesha ku banyonzi ijerekani ni igiceri cy’ijana, biratubabaza kuba dutuye ku mudugudu ariko tukaba nta mazi tugira.”

Ibi abihurizaho na Kamana Jean Baptiste uvuga ko kutagira amazi ari cyo kibazo bafite kibugarije, kuko ibyo bakora bibasaba amazi birimo nk’ubwubatsi bibagora.

Ati “Ikibazo cy’amazi kiraduhangayikishije cyane rwose, ngira ngo wabarebaga bavoma hariya kudushitingi ayo baba baretse, abandi bifashisha amabase bakareka, ni uko tubayeho, rwose batwibuke.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Niyongira Uzziel avuga ko hari imiyoboro irimo kubakwa izafasha kugeza amazi meza ku batuye mu bice bitandukanye byako Karere nabo muri uwo Murenge wa Nyamiyaga barimo.

Ati; “Hari umushinga wa WASAC wo gutanga amazi mu Turere dukikije Kigali, amwe azava mu Nzove andi ave mu Bugesera ni n’umushinga watangiye, azambukira Kigese aze agere muri Gitwa, aho rero niho duhera tubwira abaturage ngo bihangane kuko nk’ubuyobozi turimo kubikurikirana kandi mu gihe cya vuba ikibazo cy’amazi kizaba cyahawe umurongo uhamye.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buvuga ko mu mirenge ya Mugina, Nyamiyaga, Nyarubaka ndetse n’igice cy’Umurenge wa Musambira hari ikibazo cy’amazi kuko hari umuyoboro umaze igihe udakora kubera amatiyo yashaje ndetse n’isoko ikaba yari ifite ikibazo gusa ngo ku bufatanye na WASAC hari ibyo barimo gukora kandi byihuta ku buryo iyi Mirenge yose izabona amazi.

Imibare igaragaza ko Akarere ka Kamonyi kageze ku gipimo cya 85.6% kageza amazi meza ku baturage,Mu rwego rwo kurushaho gukemura ibibazo by’amazi mu Karere ka Kamonyi, hari kubakwa imiyoboro y’amazi irimo uwa Mbizi II uzageza amazi muri Rugalika na Gacurabwenge, umuyoboro wa Kona–Gishari muri Mugina uzafasha kugeza amazi muri Mugina.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bunavuga ko hakozwe inyigo y’Umuyoboro w’amazi ya Kayumbu urimo gushakirwa ingengo y’imari ukaba uzatwara Miliyari 1,5 y’amafaranga y’u Rwanda.

Raporo y’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda ku ibarura rusange rya Gatanu ry’abaturage n’imiturire yasohotse mu mwaka wa 2023 igaragaza ko mu Rwanda, abaturage bakoresha amazi asukuye bagera kuri 82.3%.

Abadafite ibigega bareka ku mashitingi
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gashyantare 12, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE