Kamonyi: Kurwanya igwingira byavuye kuri 21,3% bigera ku 10% mu myaka 2

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukuboza 23, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Kurwanya igwingira mu Karere ka Kamonyi byavuye kuri 21,3% bigera ku 10% mu gihe cy’imyaka 2 bitewe n’ingamba zafashwe mu guhashya igwingira harimo kumvira inama z’Abajyanama b’ubuzima, igikoni cy’Umudugudu n’izindi nk’uko bigaragazwa n’imibare ituruka mu kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC).

Bamwe mu batuye Akarere ka Kamonyi bavuga ko icyabafashije kurwanya imirire mibi n’igwingira ku bana, ari ukumvira abajyanama b’ubuzima inama babagira mu kwita ku mwana ubundi bitabira gahunda za Leta zifasha kuzamura imibereho y’umwana nk’igikoni cy’Umudugudu.

Umwe muri abo babyeyi utuye mu Murenge wa Gacurabwenge avuga ko kumvira inama z’Abajyanama b’ubuzima no kwitabira igikoni cy’Umudugudu byamufashije, umwana we akira bwaki.

Ati: “Umwana wanjye na mutekeraga ibijumba n’ibishyimbo ibindi simbyiteho noneho arwara bwaki, ariko Umujyanama w’ubuzima aje mu rugo akanyigisha guhindura uko ntegura ifunguro ubundi nkanitabira igikoni cy’Umudugudu byaramfashije ubu umwana wanjye yarakize bwaki yabaye amateka kuri we.”

Mugenzi we na we utuye mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi avuga ko nawe yagize uruhare mu kugabanya igwingira n’imirire mibi ku bana mu Karere ke kuko icyo kibazo yari agifite mu muryango.

Ati: “Urumva ndi mu bantu bongeraga imibare y’abana bari bafite imirire mibi n’igwingira kuko mu rugo iwacu hari abana batatu bafite ikibazo cy’imirire mibi barwaye na bwaki. Rero impamvu mvuga ko nagize uruhare mu kumanura umubare w’abana barwaye bwaki, ni uko nitabiriye igikoni cy’Umudugudu banyigisha guteka indyo yuzuye ubundi bampa inyunganiramirire ya Shishakibondo hamwe n’amata ku buryo babana banjye batatu bakize bwaki, ndetse nsigara arijye ujya gufasha n’abandi babyeyi uko bategura indyo yuzuye.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice na we yemeza ko Akarere ka Kamonyi kakoze cyane mu kurwanya imirire mibi, avuga ko ababyeyi ari bo bakwiye kuba aba mbere mu kwita ku buzima bw’abana babo.

Ati: “Ni byo Akarere ka Kamonyi karakoze cyane, kuko kuva ku gipimo cya 21,3% ukagera ku 10% mu myaka ibiri uba wakoze cyane. Rero icyo navuga ni uko kurandura igwingira n’imirire mibi kubana bishoboka cyane, kandi byose bigahera kubabyeyi.”

Yongeyeho ati: “Ababyeyi nibumve ko mbere na mbere ubuzima, uburere by’abana babo ari bo ba mbere bireba kuko abunganira baza nyuma ariko umubyeyi ari we wa mbere wafashe ubuzima bw’umwana akabwitaho kuko ni we uba abufite mu kiganza akibuka ko konsa umwana iminsi 1000 nta kindi amuvangiye ari inshingano ze.”

Kayitesi akomeza avuga ko ashingiye ku kuba Akarere ka Kamonyi kararwanyije igwingira kakava kuri 21,3% kakagera ku 10%, kuri we kurwanya igwingira n’imirire mibi ku bana kugera ku kigero cya 0% bishoboka mu Turere two mu Ntara y’Amajyepfo no mu Gihugu muri rusange, kuko Akarere ka Kamonyi mu mwaka wa 2015 kari kuri 36%, ku buryo urebye aho kageze bishoboka ko Abanyarwanda twarandura burundu igwingira n’imirire mibi ku bana.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukuboza 23, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE