Kamonyi: Impanuka ikomeye yahitanye 1 naho 18 barakomereka cyane

Kamonyi: Impanuka ikomeye yahitanye 1 naho 18 barakomereka cyane

Mu ma saa tanu n’iminota irengaho ni ho Imvaho Nshya yamenye amakuru y’uko ahazwi nko mu Kibuza hafi y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwubatse mu Murenge wa Gacurabwenge, habereye impanuka y’imodoka ihitana umuntu 1 naho 18 barakomereka cyane.

Ni impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Hiace yavaga i Kigali yerekeza mu majyepfo ikaba yahitanye umuntu 1 naho abandi 18 bakomereka bikomeye binavugwa ko harimo abacitse amaguru.

Gusa abari ahabereye impanuka babwiye Imvaho Nshya ko ubutabazi bugikomeje no kujyana indembe kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda , SP Emmanuel Kayigi mu butumwa bugufi yahaye Imvaho Nshya yayisobanuriye iby’iyo mpanuka.

Yagize ati: “Iyi mpanuka yabaye ahagana saa tanu n’iminota mirongo ine (11:40′) z’amanywa ibera ahitwa mu Kibuza mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi ikaba yatewe no kubura Feri kw’imodoka ya Minibus (Hiace) yagonze Coaster babisikanaga ibura feri kandi igendera ku muvuduko mwinshi nkuko umuyobozi w’ikinyabiziga cyaguye yabitangaje.”

Yongeyeho ko umuntu umwe yahise apfa naho abandi 18 bajyanwa mu bitaro bya Kaminuza ya Kigali (CHUK).

Akomeze avuga ko abatwara ibinyabiziga bakwiye kugira amakenga no kwitwararika ku modoka igihe wumva ifite ikibazo ntuhatirize guca ku zindi modoka utareba imbere yawe kandi bakubahiriza amategeko y’umuhanda kandi bakawukoresha neza badahungabanyije abagenda ku nkengero zawo cyangwa batwawe n’izindi modoka.

SP Kayigi yavuze ko hari henshi hifashishwa ibigabanya muvuduko ariko muri uyu muhanda bitashoboka bityo udakwiye gushyirwamo ibigabanya umuvuduko (Dump Ahead) bizwi nka Don Dâne avuga ko mu mihanda miremire byakongera umubare w’impanuka zisanzwe bigaragara ko zagabanyutse.

Gusa nta gihe gishize habereye indi mpanuka yafunze umuhanda ikaba yarakozwe n’imodoka ya Ritco yakubise urubavu mu muhanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14