Kamonyi: Guhangana n’abituma ku gasozi byabahesheje igihembo

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 23, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abaturage b’Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, begukanye igihembo kubera kwimakaza umuco w’isuku n’isukura by’umwihariko bahangana n’ikibazo cyo kwituma ku gasozi.

Kugira ngo bagere kuri icyo gihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ubuyobozi bwafashije abadafite ubwiherero bwujuje ibisabwa kububona.

Polisi y’u Rwanda ni yo yashyikirije Akagari ka Kivumu icyo gihembo ku bufatanye n’Akarere ka Kamonyi ku wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2024, nyuma yo guhiga utundi Tugari mu kwimakaza isuku cyane cyane bikaba byaragaragariye mu guharanira ko ingo zose zigira ubwiherero

Abaturage bishimiye ko icyo gihembo kije gisanga batangiye kubona inyungu zo gusukura ubwiherero bwabo ku buzima n’imibereho myiza.

Uwimana Perepetue, umubyeyi utuye muri aka Kagari ka Kivumu, avuga ko aho atuye wasanganga umwanda wakwirakwizwaga n’abituma kugasozi, ariko nyuma baza kwigishwa  kwita ku isuku ndetse bakagira uruhare mu kuyitoza n’abandi ku buryo ikibazo cy’umwanda cyabaye amateka iwabo.

Ati: “Mbere tutarigishwa kwita ku isuku wasangaga umwanda wo mu musarane hirya no hino kuko bamwe nta misarane bagiraga, bigatuma bituma aho babonye. Ariko kuri ubu iki kibazo cy ‘isuku nkeya cyararangiye kuko n’utaraguraga ubwiherero yagiye afashwa kububona twishyize hamwe.”

Bavuga ko bashimira ubuyobozi bwabahaye igihembo, ndetse bakaba bafite intego yo gukomera ku muco wo kugira isuku bimakaje.

Mukamamazi Aloysia na we uvuka muri aka Kagari avuga ko ikintu bibanzeho ari ukwita ku isuku yo mungo bafasha abatagira ubwiherero kububona, none ngo kwituma ku gasozi byabaye kirazira.

Ati: ” Kera wabonaga umwanda ku misozi, ariko kuri ubu icyo twimitse ni ugukemura icyo kibazo ku buryo nutagira ubwiherero, twakoze inama tukamufasha kububona.”

Mukantaganda Rachel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kivumu, na we yemeza ko kuri ubu nta muturage mu bo ayoboye udafite ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Aragira ati: “Mu Kagari kacu ka Kivumu turishimye kuko ikintu cyitwa isuku n’ubwiherero iwacu biri imbere, aho nta muturage ukirangwa iwacu utagira ubwiherero.”

Uku kuba indashyikirwa mu isuku ni isukura, byafashije n’Umurenge wabo wa Musambira kuba indashyikirwa mu isuku n’umutekano, uhabwa igihembo cya moto.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira Nyirandayisabye, ashimira abaturage b’Akagari ka Kivumu kimakaje isuku n’umutekano, kandi ko moto bahawe izajya ikoreshwa mu gukumira ibihungabanya umutekano.

Ati: “Ntawe utashimira abatuye Akagali ka Kivumu kuko bakoze ibishonoka byose bashyira isuku n’umutekano imbere ku buryo moto twahawe ari bo iturukaho, kandi ikaba igiye no kudufasha  gucunga umutekano n’ibyawuhungabanya. Kuko izajya ikoreshwa n’urwego rwa DASSO rutwunganira mu gucunga umutekano.”

Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’Imibereho myiza y’Abaturage, avuga ko ntawe utashimira abatuye Umurenge wa Musambira by’umwihariko Akagari ka Kivumu, kuko bavuye kure aho imyumvire yabo yo kwita ku isuku yari hasi batanumva inama bagirwaga zo kuyitaho.

Ati: “Mu bihe byashize abatuye Akagari ka Kivumu, ntago bakozwaga ibyo kugira isuku, kuko iyo twazaga mu bukangurambaga, wasangaga bigendera nk’ibitabareba, ku buryo ubu kubashima ari ingenze kuko imyumvure yarahindutse bari imbere mu kwita ku isuku n’umutekano.”

Hanahembwe abagize Koperative y’abahoze bari mu bikorwa bihungabanya umutekano birimo ubujura buciye icyuho, ibiyobyabwenge n’ibindi kuko benshi muri bo bagiye bagororerwa mu bigo ngorora muco nko mu Kigo cya Iwawa.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 23, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE