Kamonyi: Bashinja ‘Abahebyi’ kubangiriza imyaka yari kuri hegitari 20

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gicurasi 31, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Abatuye Akarere ka Kamonyi by’umwihariko mu Murenge wa Karama bahinga mu gishanga cya Gikoro, bavuga ko abazwi ku izina ry’Abahebyi bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, batumye badasarura nyuma yo kubangiriza imyaka yari ihinze kuri hegitari 20.

Umwe muri abo baturage, avuga ko ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro byabangirije imyaka, byatangiye gukorwa n’abahebyi mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu, maze imyaka yabo irimo n’ibigori irononekara.

Ati: “Abahebyi baraduhemukiye, ubu ntawasaruye, kubera ko twagiye kubona tubona imirima twari twarahinzemo ibigori, bayitengura bashaka amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ku buryo hari n’igihe batwirukankanaga bafite intwaro gakondo, ubu turi mu bihombo.”

Mugenzi we wundi utuye muri uwo Murenge wa Karama, nawe avuga ko igihombo batewe n’Abahebyi bashaka amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, gikubiye kuri hegitari 20 batengaguye.

Ati: “Abo bahebyi bateje igihombo nanjye ndimo, kuko hegitari 20 bangije nanjye mfitemo ari 147 bangije kandi zari ziteyeho ibigori, ku buryo ntacyo twasaruye.”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko uretse kwishora mu bucukuzi butemewe bukangiza imyaka y’abaturage banangiza ibidukikije (igishanga), kandi ari icyaha gihanwa n’Amategeko.

Ati: “Icyo navuga ni uko abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, bakwiye kubireka kuko usibye no kuba byangiza ibidukikije n’imirima y’abaturage iba ihinzeho imyaka, bakwiye kujya bibuka ko gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ari n’icyaha gihanwa n’Amategeko”.

Abahinga mu gishanga cya Gikoro giherereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Karama, bakaba kuri hegitari zigera kuri 86 zigize Icyo gishanga cyatunganyijwe mu 2012, hegitari zigera kuri 20 zari zihinzeho imyaka zarangijwe n’abahebyi bashaka amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko bateraguye igishanga hejuru, imyaka y’abaturage irahatikirira
Aha ni mu gikorwa cyo kongera gusubiranya igishanga
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gicurasi 31, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE