Kamonyi: Barifuza umunara kugira ngo babashe bumvikana kuri telefone

Abatuye mu Murenge wa Rugalika mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko bafite ikibazo cyo guhamagarana ntibumvikane, bikabangamira akazi kabo cyangwa n’uwari ugiye kuguha akazi bikarangira atakubonye bigatuma bifuza ko bahabwa umunara wa telefone.
Uwamahoro Grace umwe mu batuye uwo murenge, avuga ko ikibazo cya telefone gituma batabasha gukora akazi.
Ati: “Hano iwacu dufite ikibazo cya konegisiyo za telefone ku buryo, nkanjye ejobundi nahamagaye umuntu i Kigali ngo anzanire ibintu ntitwumvikana bituma ntakaza amatike njyayo nyamara yari kubinzanira”.
Byiringiro Elizabeth utanga serivisi zo kohererzanya amafaranga kuri telefone n’ama inite yo guhamagara, avuga ko hari igihe akazi ke kicwa no kutagira konegisiyo.
Ati: “Hari igihe umuntu aza kubikuza bikarangira ntamuhaye amafaranga kubera kubura konegisiyo nanjye ubwo akazi kakaba karapfuye. Muri make turifuza ko badushyiriraho umunara wa telefone natwe inaha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylivere avuga ko bari kuvugana n’abafatanyabikorwa kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti urambye.
Ati: “Ni byo icyo kibazo kirahari, rero turi kuvugana n’abafatanyabikorwa, kugira ngo hashakishwe uburyo haboneka umunara wa telefone washyirwa muri kiriya gice batuyemo mu rwego rwo gukemura ikibazo cya konegisiyo.”
Mu mpera z’umwaka ushize kimwe mu bigo by’itumanaho mu Rwanda cya MTN Rwanda gisanzwe gifite iminara igera ku 1 300, cyatangaje ko kigiye kuvugurura iyo minara, ikongererwa ubushobozi mu gihe kigiye no kwagura indi minara mishya igera kuri 215, kandi kikaba giteganya no gushyiraho iminara yo kongerera ubushobozi ikoranabuhanga rya 5G.
