Kamonyi: Abarokotse Jenoside barifuza kuvugururirwa inzu

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko n’ubwo Leta igerageza kubafasha ibishoboka byose, ariko bafite ikibazo cy’inzu zamaze gusaza bifuza ko zavugururwa zigasanwa.
Umwe muri aba barokotse avuga ko we na bagenzi be inzu batujwemo mu myaka ya 1997 zamaze kwangiraka bifuza ko zasanwa.
Ati: “Turashimira Leta kuko ntacyo idakora ngo itwiteho mu buzima bwacu bwa buri munsi, ariko kubera uburyo inzu twatujwemo zamaze kwangirika turifuza ko twafashwa zigasanwa.”
Mugenzi we na we avuga ko batirengagiza ko inzu batujwemo zangiritse kuko zubatswe hutihuti.
Ati: “Leta yakoze ibishoboka byose yubaka inzu hutihuti kugira ngo tubone aho kurambika umusaya muri kiriya gihe, rero ubu inzu twubakiwe turifuza ko badufasha kuyasana kuko yamaze kwangirika.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bari gukora ibishoboka byose ngo inzu z’abarokotse Jenoside zimaze gusaza zubakwe neza.
Ati: “Ni byo inzu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yubatswe mbere ubu yamaze kwangirika no gusaza ubu rero turi gukora ibishoboka byose ku bufatanye n’izindi nzego hamwe n’abafatanyabikorwa kugirango azagende yubakwa mu buryo bukomeye kandi burambye.”
Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA, butangaza ko inzu zabaruwe akeneye kubakwa andi agasanwa mu buryo burambye agera ku 2 338 akaba ari mu Mirenge yose igize ako Karere ka Kamonyi uko ari 12.
