Kamonyi: Abarokotse barashima Leta yabafashije bakaba bari mu rugamba rw’iterambere

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rugalika ubwo bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko bashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yabafashije kuva mu bwigunge bakaba bari mu bikorwa by’iterambere.
Kayiranga Wellars umwe muri bo avuga ko uwarokotse wese akwiye gushima Leta uruhare yagize kugira ngo yongere asubirane ubuzima.
Ati: “Jyewe icyo navuga ni ugusaba uwarokotse wese Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abavandimwe bacu n’ababyeyi bacu, gushimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko iyo itatwitaho ntituba tukiriho tuba twarishwe n’agahinda ariko yadufashije kwiga abandi ibaha ubuzima, ubu turakora tukireza imbere.”
Mugenzi we na we warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wo mu Murenge wa Rugalika avuga ko ubu akora ubucuruzi akunguka kandi ataheranwe n’agahinda kubera Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yamwitayeho.
Ati: “Iyo hatabaho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, si mba meze uko meze gutya kubera ko Jenoside ikirangira numvaga nta bundi buzima ntegereje bwo kubaho.
Ubu ndashimira Leta y’Ubumwe ko ubu ndi umwe mu bacuruzi bakora bakunguka bakiteza imbere, cyane ko mfite abakozi bagera kuri batanu nkoresha nkabahemba agera ku bihumbi 50 000frw ku kwezi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Niyongira Uziel, avuga ko Leta ubuyobozi butazahwema kuba haf kuba hafi abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Ati: “Ni byo hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze kwiyubaka ariko kandi hari n’abandi bagomba gusindagizwa mu buzima bwabo bwa buri munsi ku buryo ubuyobozi bugomba kubaba hafi igihe cyose.”
Umurenge wa Rugalika, mu Karere ka Kamonyi ufite abagera ku bihumbi 8 726 bishwe muri Jenoside, aho benshi muri bo bajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo. Abaharokokeye bavuga kohakwiye kujya ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside kigaragaza ko hari ababyeyi babo, abana n’abavandimwe bajugunywe muri uwo mugezi bazira uko bavutse.


