Kamonyi: Abanyonzi bacitse ku ngeso yo kugenda bafashe ku makamyo

Abatwara abagenzi ku magare bazwi ku izina ry’abanyonzi, mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko nyuma yo kwibumbira muri koperative, bacitse ku ngeso yo kugenda bafashe ku modoka ibyo bitaga komeka.
Bashyizeho n’igihano cy’uwo bafatiye mu cyuho abikora cyangwa akora ibishobora guteza impanuka mu muhanda.
Tuyisenge Said ni umwe mu bibumbiye muri koperative Imbere Heza Musambira bakora akazi ko gutwara abagenzi ku igare avuga ko amategeko bishyiriyeho muri koperative, amufasha gukora akazi ke neza adakoze bunyeshyamba nkuko yabikoraga mbere aho yagendaga abangamiye ibinyabiziga mu muhanda.
Ati: “Ubu kubera amategeko atugenga muri koperative Imbere Heza Musambira, nkora akazi kanjye nitonze, bitandukanye na mbere aho nabaga mpetse umugenzi nkafata ku Ikamyo ntitaye ku buzima bwanjye n’ubwe muri make koperative yatumye nkora kinyamwuga dore ko dufata n’umwanya Polisi ikaza kutwigisha uko tugomba kugenda mu muhanda.”
Mudaheranwa Eulade nawe atwara abagenzi ku igare akaba mu muhanda Kigali-Muhanga ku gice cya Musambira. Avuga ko kujya muri koperative byatumye areka gutwara igare abangamiye ibinyabiziga.
Ati: “Jyewe mbona koperative hari icyo yamaze kuko tutarayishinga, ntabwo nitaga ku gukoresha umuhanda neza, wasangaga ngenda mfashe ku modoka, ubundi ngatwara abagenzi nanyoye inzoga n’itabi, ariko ubu kubera amategeko atugenga ntabwo ushobora gufata ku modoka kuko urahanwa iyo ufashwe n’igare rikaba ryashyikirizwa Polisi.”
Nishimwe Christophe ni umuyobozi wa koperative Imbere Heza Musambira avuga ko we na bagenzi be nyuma yo kwinjira muri koperative hari byinshi byahindutse kubera umurongo bihaye wo gukoreramo batabangamiye ibindi binyabiziga bikoresha umuhanda.
Ati: “Gukorera muri koperative usibye kuba byaradufashije gukorera ku ntego yo kwiteza imbere, byanadufashije gushyiraho amategeko atugenga nk’aho ufashwe afashe ku modoka, ahita acibwa amafaranga y’u Rwanda 5000, mu gihe dusanze atari umunyonzi nkatwe igare abantu twashyizeho bagenzura imyitwarire yacu, barifata tukarishyikiriza Polisi, mbese muri make ubu dufite uburyo dukora ku buryo n’ubuyobozi bufata umwanya umwe mu cyumweru bukaza kutuganiriza ku myitwarire igomba kuturanga nko kutajya mu muhanda twanyoye itabi ibiyobyabwenge n’inzoga, aho uwo tubonye atwaye yasinze nawe ahanishwa 10 000Frw n’igare rigafungwa kuri Polisi.”
Koperative Imbere Heza Musambira ikaba ari koperative igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 45, aho bakorera akazi ko gutwara abagenzi ku igare, mu muhanda Muhanga-Kigali ku gice kiri hagati ya Rugobagoba Musambira na Kivumu.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho myiza y’Abaturage,Uwiringira Josee, avuga ko aba batwara abagenzi ku igare bo mu Murenge wa Musambira, nyuma yo kwibumbira muri koperative imikorere yabo yahindutse aho n’ubashatse ababona mu gihe mbere ntawe wabonaga kuko bakoraga nk’inyeshyamba.
Ati: “Icyo nahamya ni uko ruriya rubyiruko, nyuma yo kwibumbira muri koperative imikorere yabo yarahindutse, kuko ubu nta munyonzi ukigaragara afashe ku makamyo, ndetse ugaragaye bakaba barashyizeho uburyo bwo kumuhana bumvikanyeho, ikindi kuba muri koperative bituma iyo dushatse kubaganiriza ku bikorwa by’iterambere birimo no kubungabunga umutekano wo mu muhanda tubabona”.
Abakora akazi ko gutwara abagenzi ku magare baherutse guhabwa igihembo na Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kingana n’amafaranga y’u Rwanda 650000, mu rwego rwo gukomeza kubashishikariza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

