Kamonyi: Abamotari basabwe kurangwa n’imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kanama, yagiranye inama n’abatwara abagenzi kuri moto, yari igamije kubibutsa kurangwa n’imyitwarire myiza no kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Iyi nama yabereye mu murenge wa Runda, yahuje abasaga 800 bakorera mu bice bitandukanye bigize aka Karere, muri gahunda y’ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bugamije gukumira no kurwanya impanuka zibera mu muhanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yashimiye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, kuba bitabiriye inama no kuba bubahiriza gahunda za Leta zijyanye n’iterambere.
Yagize ati: “Ni byiza kuba mwitabiriye ubutumire muri benshi kandi ubuyobozi bubashimira kuba mwubahiriza gahunda za Leta cyane cyane iziganisha ku iterambere.
Turabasaba gukomeza gufata neza ibikorwaremezo no kwimakaza umuco wo kwitabira gahunda ya ‘Ejo heza’ no gutangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe kugira ngo mubashe gufata neza ubuzima bwanyu n’ubw’imiryango yanyu.”
Dr. Nahayo Sylvere yasoje ashimira Polisi y’u Rwanda ku mikoranire n’ubufatanye, asaba abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira impanuka zo mu muhanda n’imikorere myiza kugira ngo babashe kwiteza imbere.
Umuyobozi wungirije mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ushinzwe gukurikirana abatwara abagenzi kuri moto by’umwihariko, Chief Superintendent of Police (CSP) Vincent Habintwari, yabasobanuriye ko hari amakosa akunze kugaragara ku batwara abagenzi kuri Moto rimwe na rimwe akabateza impanuka.
Yagize ati: “Hari amakosa atari akwiye, usanga akorwa rimwe na rimwe agateza impanuka. Mujye muhwitura bagenzi banyu batubariza amategeko y’umuhanda kuko iyo umumotari atendetse cyangwa agatwara umugenzi utambaye ingofero yabugenewe (Casque), agahindura icyerekezo atabanje kureba aho ajya cyangwa agatwara moto avugira kuri telefone; aba asiga umwuga wanyu icyasha’’.
CSP Habintwari yabibukije ko mu kazi kabo bahura n’abantu benshi kandi bafite imigambi itandukanye, abasaba ko igihe bumvise amakuru yerekeranye n’ikintu cyahungabanya umutekano bakwiriye kwihutira kubimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo gikumirwe.


Amafoto: RNP