East African University Rwanda yashyize ku isoko ry’umurimo abasaga 300 (Amafoto& Video)

Ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024 kuri Sitade Goligota yo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba habereye ibirori bya Kaminuza y’Afurika y’Iburasirazuba ishami ry’u Rwanda, East African University Rwanda – EAUR, aho yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 377, barimo abakobwa 52% n’abahungu 48%.
Ni ibirori byitabiriwe na Eng. Gatabazi Pascal, Umujyanama Mukuru mu bya tekinike muri Minisiteri y’Uburezi, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Octávio Filomeno Leiro Octávio na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Maj. Gen. (Rtd) Robert Rusoke.
Byanitabiriwe kandi na Prof. Badru Dungu Kateregga watangije iyi Kaminuza muri Afurika y’Iburasirazuba, Jolly Irankunda Kateregga, Umuyobozi wa EAUR Prof. George Mondo Kagonyera, abarimu, abanyeshuri ndetse n’abo mu miryango yabo.
Eng Gatabazi avuga ko gutanga impamyabumenyi bisobanuye umunsi ukomeye kuri Kaminuza ndetse no ku gihugu.
Agaragaza ko ari umusanzu Kaminuza iba itanze ku gihugu.
Yagize ati: “Iyo utanga ubumenyi ku banyeshuri bawe ni ko uba utanga n’umusanzu ku gihugu kuko tuba twongera abantu bize Kaminuza mu gihugu.
Kaminuza zigenga ni abafatanyabikorwa b’igihugu. Ubutumwa ni uko dushima nk’igihugu umusanzu nk’uyunguyu Kaminuza iba itanze ku gihugu.”
Kwiga ni inshingano z’ibanze, abantu bose bagombye kuba biga hanyuma kugira ubumenyi, nabyo bikabongerera icyo bakora.
Akomeza agira ati: “Kugira abantu batize batagira icyo bakora ni bo baba ikibazo kurusha abiga bagitekereza icyo bashobora gukora, haba ari uguhanga umurimo cyangwa yaba ari ukuwuhabwa n’undi.”
Abanyeshuri bahize abandi bahembwe ibihembo bitandukanye n’abafatanyabikorwa ba EAUR. Ni muri urwo rwego Ikigo cya Rwanda Printery Company Ltd cyahembye umunyeshuri wabaye indashyirwa mudasobwa.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa EAUR, Prof. Kabera Callixte, avuga ko bishimira kubona abo bigishije bavamo abantu b’abagabo bafitiye umumaro igihugu, imiryango yabo itandukanye n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Avuga ko 92% by’abarangirije muri East African University Rwanda bose bafite imirimo.
Ati: “Aba na bo bashoje twababwiye ko bafite byinshi byo gutanga kuko bize ubumenyi bakora.
Amasomo ya hano ni amasomo y’ubumenyingiro, ayo masomo rero bashobora kuyashyira mu ngiro aho bagiye hatandukanye; ari abarimu bakigisha, ari abakora ibya filimi bakazikora, ibyo byose babifitiye ubumenyi buhagije.”
Mugume Fred umwe mu barangirije muri Kaminuza ya EAUR, yagaragaje ko urugendo barangije rutari rworoshye.
Yagize ati: “Twakoreye ku gitutu ariko igishimishije nuko abarimu bari babashyigikiye.
Uyu munsi turangije amasomo, tuzakora cyane kugira ngo duheshe icyubahiro kaminuza turangijemo.”
Mugume yavuze ko amasomo babonye atari ayo kwicarana ahubwo ko ari ayo gukoresha ibyo bize.
East African University Rwanda yatangiranye n’abanyeshuri 150 mu mwaka wa 2015.
Kugeza ubu abanyeshuri basaga 3000 ni bo bamaze kujya ku isoko ry’umurimo kuva yatangira.
Buri mwaka EAUR ishyira ku isoko ry’umurimo nibura abanyeshuri 400.
























