Kamali Kathia na Adonis Jovon Filer bakoze ubukwe

Adonis Jovon Filer yasabye anakwa Uwase Kathia Kamali bamaze igihe bakundana
Kathia Uwase Kamali wamenyekanye mu itsinda ‘Mackenzies’ yakoze ubukwe n’umukunzi we Adonis Jovon Filer bamaze igihe bakundana.
Ni ibirori byatangijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa byabaye kuri uyu wa Gatanu Tariki 05 Nzeri 2025.
Bombi basezeranye imbere y’Imana, basezeranyijwe na Appôtre Mignone Alice Kabera wabasezeranyirije ahabereye gusaba no gukwa.
Tariki 01 Mutarama 2025, ni bwo Adonis usanzwe ari umukinnyi wa APR BBC yambitse Kathia Kamali impeta y’urukundo kuva ubwo bagiye bagaragara mu bihe bitandukanye bari kumwe.
