Kalabu z’ibidukikije zafashije abanyeshuri kurushaho kubikunda no kubibungabunga

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 25, 2025
  • Hashize amasaha 14
Image

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Nyamagabe na Nyaruguru dukora kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bari mu makalabu yo kurengera ibidukikije, bavuga ko yababereye ingirakamaro cyane mu kurushaho kubisobanukirwa no kubirinda, banabikangurira ababyeyi babo.

 Bavuga ko uretse kubyiga mu ishuri banabitoza abaturanyi n’ababyeyi babo, kuko bo bamaze gusobanukirwa n’akamro ko kubungabunga ibidukikije.

Igiraneza Lucien wiga mu wa 6 w’amashuri abanza muri GS Nkungu, mu Murenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi, avuga ko atarajyamo atari azi ko bibujijwe kujugunya imyanda aho umuntu abonye hose.

Ati: “Twabonaga bakuru bacu baragira mu ishyamba rya Cyamudongo uko babonye, tukagenda tujugunyamo uducupa tw’amazi, […] bamwe bakanica inyoni n’izindi nyamaswa, ariko aho tumariye kwinjira muri kalabu, ntawushobora kuhanyura ajya ku ishuri ngo agende ajugunyamo imyanda. Barabidusobanuriye muri kalabu, twamaze gusobanukirwa neza akamaro ko kwita ku bidukikije.”

Mugisha Marie Solange wiga muri GS Manji mu yisumbuye, Umurenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi, avuga ko imyaka 2 amaze muri kalabu yo kurengera ibidukikije yamuhaye imbaraga zo kurushaho kubikunda.

Ati: “Turengera ibidukikije duhereye aha ku ishuri, dutera ibiti by’ingeri zose, bigatuma duhumeka umwuka mwiza, bikanadufasha mu masomo twiga, tukarushaho kuyatsinda.

Byanatumye dukangurira ababyeyi, abaturanyi bacu batabyumvaga akamaro ko kwita ku mashyamba, urusobe rw’ibunyabuzima n’ibindi bidukikije.”

Sibomana Alphonse wiga mu wa 6 wisumbuye muri GS Kibyagira, Umurenge wa Buruhukiro, Akarere ka Nyamagabe, ashima kuba abana batozwa kubungabunga ibidukikije.

Ati: “Aya makalabu yadufashije gusobanukirwa byimbitse ibidukikije icyo ari cyo, akamaro kabyo mu buzima bwa muntu n’ingaruka mbi zo kubyangiza. Yatumye dutera ibiti ku mashuri, tubungabunga ubutaka.

Ubu turi inshuti nyanshuti z’ibidukikije n’umuturanyi nyawe wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.”

Nsengiyumva Boniface, umubyeyi urerera muri GS Gatare, Akarere ka Rusizi, yagize ati: “Turashimira cyane Leta ikundisha abana ibidukikije bakiri bato kuko n’uku kwangirika kwabyo bitewe n’ibikorwa bya muntu, iyo twigishwa tukiri abana ingaruka mbi zo kwangiza ikirere, ntituba tugerwaho na zo.’

Dufite icyizere mu bana bacu babyigishirizwa mu mashuri, batabyigishirizwa amanota gusa, ahubwo babyigishirizwa kubibyaza umusaruro.”

Umuyobozi wa GS Manji mu Karere ka Karongi, Ayingeneye Samuel Seth, uvuga ko amakalabu nk’aya agejejwe mu mashuri yose, hari byinshi byahinduka.

Ati: “Iyi mihindagurikire y’ibihe tubona ntiyabaho, ubutaka bwabungabungwa bugatanga umusaruro, abantu banywa amazi meza bikabarinda indwara zituruka ku mazi mabi, bahumeka umwuka mwiza, n’ibindi byinshi byiza byagera ku muntu n’ibimukikije.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’abaturage Ntihemuka Pierre, avuga ko iyi Pariki ishyira imbaraga nyinshi mu gukundisha abana bo mu mashuri ibidukikije, bajya mu ma kalabu yo kubungabunga ibidukikije bakanabatembereza muri Pariki.

Ati: “Ni bo bazaba bigisha abandi kuyitaho mu minsi iri imbere ubwo twe tuzaba tuvamo. Bagomba kuyisobanukirwa neza bakiri bato, bakamenya akamaro k’ibidukikije, bakabibungabunga.”

Ashimira ubuyobozi bw’amashuri iyi pariki ibarizwamo ingufu bushyira mu kuyikundisha abana.

Ati: “Aya makalabu yagize akamaro cyane kuko kuva yakwirakwizwa muri aya mashuri nta munyeshuri turafatira mu bikorwa byangiza pariki kandi mbere twarabafataga. Tubatezeho gukangura ababyeyi babo bakigaragara muri ba rushimusi, abayitwika, n’abayangiza mu bundi buryo kubireka. Twizera ko bizagabanyuka cyane.”

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ifatiye runini urusobe rw’ibinyabuzima, yanashyizwe mu murage w’Isi.

Abanyeshuri bagize kalabu y’ibidukikije muri GS Matare, batera imboga mu buryo butangiza ubutaka
Abanyeshuri biga muri GS Kibyagira
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bujya butemberezamo abanyeshuri bakabasobanurira ibyiza byo kubungabunga ibidukikije
Abanyeshuri ba GS Kibyagira, umurenge wa Buruhukiro, akarere ka Nyamagabe bishimiye kugera ku kiraro cya Kanopi cyo mu bushorishori
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 25, 2025
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE