Kagame ni icyamamare kandi yamamaye ku mpamvu zifatika-Riderman

Umuraperi uri mu bakunzwe mu Rwanda Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, avuga ko Kagame Paul ari icyamamare kandi akaba afite impamvu zifatika.
Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR- Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame byabereye mu Karere ka Nyamagabe ku mugoroba w’itariki 27 Kamena 2024.
Ubwo yunganga mu ijambo riherutse kuvugwa na mugenzi we w’umuraperi banafitanye umuzingo Bull Dogg uheruka kuvuga ko Kagame yamamaye cyane ndetse uwagerageza kumugwa mu ntege nibura ari Israel Mbonyi, Riderman na we ntiyagiye kure yabyo.
Yagize ati: “Icyo nakwemeza cyo Papa wacu ni icyamamare, ni umuntu wamamaye kubera ibikorwa byiza, kandi utaramamaye mu Rwanda gusa ahubwo wamamaye no ku Isi yose, kuko ibikorwa bye birivugira. Ngira ngo mujya mubona icyubahiro ahabwa iyo ageze hanze aha mu bihugu byo muri Afurika cyangwa se n’i Burayi.”
Yongeyeho ati: “Hari ifoto njya nibuka yicaranye na ba Angela Merkel bamukikije n’abandi Baperezida b’i Burayi bose ubona ko bafite amatsiko yo kumwumva ubona bateze amatwi, uwo muntu rero aba akomeye, akenshi Abaperezida bo muri Afurika iyo bageze mu Burayi barabasuzugura tujya tubibona, ariko we iyo ahageze bose batega amatwi baramwumva ni icyamamare ku Isi yose kandi yamamaye ku mpamvu zifatika, nta muntu ugira imbaraga nkiz’ingizi zitavuye ku Mana, uyu ni Impano Imana yatwihereye kugira ngo avane u Rwanda aho rwari ruri habi aruganishe heza kurushaho.”
Ngo mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR- Inkotanyi ku mwanya wa Perezida yabonyemo urukundo Abanyarwanda bakunda Kagame Paul.
Ati: “Nabonye urukundo rwinshi Abanyarwanda tumufitiye, Abanyarwanda bagenda bagaragaza ko ya majoro yaraye mu mashyamba, ayo yaraye arwanira Igihugu n’andi yaraye atunganya Igihugu kugira ngo kibe kigeze ahangaha, Abanyarwanda uyu munsi na bo bari kuyarara bamushyigikira bamugaragariza ko na bo biteguye kurara amajoro.”
Ni henshi cyane tugenda tunyura ukabona saa munani, saa cyenda z’ijoro abantu bari mu muhanda bagenda baririmba bagana ku ma Sitade bagaragaza ko bamushyigikiye, bigaragara ko Abanyarwanda bazi aho yabavanye, bazi aho abagejeje kandi bafite icyizere cy’aho abajyana.”
Ridermana avuga ko mu bihe byo hambere hari ibintu byavugwaga Abanyarwanda bakumva bitashoboka, ariko kugeza ubu hari icyizere cy’uko mu cyerekezo 2050 u Rwanda ruzaba rugeze heza kurushaho, biteguye kumujya inyuma kuko nta gushidikanya bafite.
