Kabgayi: Barataka ikibazo cy’ubuke bw’abaganga mu minsi isoza icyumweru

Bamwe mu barwayi barwariye mu bitaro bya Kabgayi, bavuga ko ikibazo cy’ubuke bw’abaganga cyane cyane mu minsi isoza icyumweru, gituma hari abarwayi badahabwa serivisi.
Umwe muri abo barwayi avuga ko mu minsi isoza icyumweru bahura n’imbogamizi y’abaganga ku buryo hari igihe batabona serivisi.
Ati: “Hari ikibazo dufite cy’abaganga badahagije cyane cyane mu minsi isoza icyumweru, kuko usanga hari nk’abaganga babiri bagakora ubutaruhuka no kunywa amazi ntibabibonere umwanya ku buryo utinya no kumusaba serivisi kubera ukuntu aba yananiwe rero dukeneye kongererwa abaganga.”
Mugenzi we na we avuga ko mu minsi isoza icyumweru kuwa gatandatu no kucyumweru bahura n’imbogamizi y’abaganga bake.
Ati: “Hano mu bitaro duhura n’imbogamizi y’abaganga bake ariko cyane cyane ku wa Gatandatu no ku Cyumweru ku buryo ubuke bwabo butuma n’abahari bakora ubutaruhuka yakugeraho yananiwe hakaba hari serivisi z’ubuvuzi utinya ku musaba.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Muhanga Kamana Sostene, avuga ko ikibazo cy’abaganga badahagije Leta yihaye intego ko mu myaka ine kizaba cyamaze gushakirwa umuti urambye.
Ati: “Ikibazo cy’abaganga badahagije mu bitaro bya Kabgayi no mu bindi bitaro hirya no hino mu gihugu, Leta yihaye intego ko mu myaka ine iri imbere kizaba cyamaze gushakirwa umuti urambye, na cyane ko i Kabgayi n’aho hamaze gutangira kaminuza yigisha abaforomo n’ababyaza mu rwego rwo kwita kuri icyo kibazo.”
Abarwayi bo mu bitaro bya Kabgayi usibye kugaragaza ikibazo cy’ubuke bw’abaganga cyane cyane mu mpera z’icyumweru, banashima ko hubatswe inzu y’ababyeyi ijyanye n’igihe.