Kabgayi: Ababyeyi 2 baruhutse bashobora gusangira igitanda kimwe

Abagana inzu y’ababyeyi mu Bitaro bya Kabgayi bavuga ko ikibazo cy’ubucucike gishobora gutuma batabasha kwitabwaho neza kubera umubare w’abazanwa bavuye mu bigo nderabuzima bitandukanye ndetse hari n’abashobora gusangira igitanda kimwe ari babiri.
Bamwe muri bo batangarije Imvaho Nshya ko hari benshi bahitamo kujya kubyarira ahandi, kubera ko hakunze kuba hari benshi bategereje guhabwa serivisi.
Mukamugema Pascasie avuga ko benshi mu babyeyi batinya kujya kuhabyarira kubera ko haba hari ababyeyi benshi bategereje kandi hari n’igihe abantu babiri basaranganya igitanda.
Yagize ati: “Rwose ibitaro bya Kabgayi bigira ababyeyi benshi bahagana bashaka kubyara kandi bava mu bigo nderabuzima bitandukanye ariko byamaze kuba bito cyane kuko usanga hari ubucucike bwinshi, ndetse hari n’umugabo nzi wazanye umugore abonye uko bimeze asaba ko bamwohereza ku bindi bitaro kuko ntabwo twese twakitabwaho neza uko tubishaka ariko hari n’abasangira igitanda”.
Igisubizo Jacqueline we yatangaje ko iyo winjiye mu nzu y’ababyeyi usanga umubare w’abagore benshi bategereje kubyara ariko hari naho usanga hari ababyeyi baryamanye ku gitanda ari babiri.
Ati: “Njyewe ndasingiza Imana kuko nabashije kubyara neza ariko iyo winjiyemo usangamo umubare w’abagore benshi bategereje kubyara ndetse hari naho usanga baryamanye ku gitanda ari babiri”.
Munyaneza Theobald ni umugabo waherekeje umugore we kubyara avuga ko amaze iminsi 3 arara hanze kubera ko ibitaro bibakira ari bito, ndetse n’ibitanda ari bike kandi n’abaganga bigaragara ko bataraba benshi ku buryo bafasha buri wese mu gihe gikwiye.

Iyi nzu nshya y’ababyeyi yitezweho gukemura ikibazo cy’ubucucike
Yagize ati: “Njyewe naherekeje umugore wanjye ahamaze iminsi 3 ariko njyewe ndara hanze ntabwo wabona naho wirambika n’umurwaza twazanye turarana hanze kandi n’abaganga ni bake rwose usanga n’abahari nta kuruhuka bahora bakora kubera umubare mwinshi w’ababyeyi uhagaragara”.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste, yatangarije Imvaho Nshya ko iki kibazo cy’ubucucike gihari.
Ikindi kandi mu kwezi ibi bitaro bifasha ababyeyi kubyara bagera kuri 400, aho abagera kuri 55% bangana na 220 babyara babazwe.
Dr Muvunyi yagize ati: “Ni byo dufite ikibazo kuko hano twakira ababyeyi benshi bava mu bigo nderabuzima kandi ibigo nderabuzima 18 byose byo muri aka Karere biduha abafite ibibazo bitandukanye kuko nibura mu kwezi twakira abagera kuri 400, abagera kuri 55% bangana n’ababyeyi 220 bose barabagwa hakizwa amagara yabo no gutabara umwana”.
Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko iki kibazo cy’ubucucike kiri mu nzira yo kubona igisubizo kuko hari inyubako igiye kurangira irimo kubakwa ikazafasha mu kugabanya ubucucike kuko izaba yagutse.
Yagize ati: “Nubwo dufite iki kibazo tugiye no kubona igisubizo kuko hari indi nzu imaze imyaka 3 yubakwa igiye gutahwa tukaba tuyitezeho kuzadufasha kugabanya ubu bucucike bugenda bunazamuka kugera aho ababyeyi babiri bashobora gusangira igitanda. Urebye imiterere yabo n’ibibazo baba bafite biba bitandukanye kandi izaba ifite ibitanda 190 kandi hazaba hagutse kurushaho ibitanda bifite umwanya uhagije kandi byari biteganyijwe ko bitahwa mu kwezi kwa Gicurasi 2023 ariko kubera impamvu z’ibikoresho by’ubwubatsi bitabashije kubonekera igihe”.
Akomeza avuga ko kugira ababyeyi benshi bashaka serivisi bishobora gutuma bose batagerwaho neza bigatuma n’umuntu yagira ikibazo cyo kubura umwana cyangwa na we akaba yakwitaba Imana.
Ati: “Nta nubwo twabona umuganga kuri buri mubyeyi ariko tugerageza gukora ibishoboka byose tugatabara ababyeyi ariko ntabwo birenga uyu mwaka mu mpera zawo tuzaba twageze mu nzu nshya twahawe na Leta y’u Rwanda kugira ngo twimure iyi serivisi dutangire gukorera ahantu heza”.
Dr Muvunyi asaba abagana Ibitaro bya Kabgayi kujya bihanganira serivisi bahabwa kuko urebye imiterere y’ibi bitaro n’ingano y’abakeneye serivisi bizageraho bigakemuka kuko bigiye gusenywa bikubakwa neza, kandi ntabwo bizatinda kuko ingengo y’imari itaha ya 2024-2025 byateganyijwemo.
Bivugwa ko inzu nshya y’ababyeyi igiye kuzura i Kabgayi izuzura itwaye amafaranga asaga miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda.



AKIMANA JEAN DE DIEU