Joseph Kabila yakiranywe yombi mu Mujyi wa Goma

Uwabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’imyaka 18, Joseph Kabila Kabanga, yaraye ageze mu Mujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro AFC/M23, yakiranwa urugwiro ndetse ahabwa n’ikaze muri Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Nyiragongo.
Ni amakuru yemejwe mu ijoro ryacyeye n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa Politiki, Lawrence Kanyuka.
Abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati: ““Tumwifurije uruzinduko rwiza mu bice byabohowe.”
Umuvugizi w’igisirikare cya AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma, mu rukerera rwo kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025 na we yagize ati “ARC/AFC itangaje, inezerewe ko uwahoze ari Perezida na Senateri w’icyubahiro, umusirikare w’abaturage, Joseph Kabila Kabange, yageze mu bice bigenzurwa na M23/AFC. Harakabaho impinduramatwara.”
Kabila yari aherutse kubwira Abanyekongo ko ateganya kugirira uruzinduko i Goma mu minsi mike iri imbere.
Hamaze kumenyekana amakuru avuga ko Kabila azasura ibice bigenzurwa na AFC/M23, Ubutegetsi bwa Kinshasa bwahise butangaza ko bugiye kumukurikiranaho icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.